Trump na Putin baganiriye

Perezida Trump na Putin baganiriye kuri telefoni

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump na mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin bamaze amasaha abiri baganira, bemeranya guhagarika intambara hagati ya Ukraine n’u Burusiya.

Ni ibyatangajwe na Perezida Trump binyuze ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yanditse ko yamaze amasaha abiri aganira na Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya, mu kiganiro yemeza ko cyagenze neza cyane.

Ati “U Burusiya na Ukraine bagiye gutangira ibiganiro vuba bigamije guhagarika imirwano no kurangiza intambara.”

Yakomeje avuga ko ibizaganirwaho hagati y’impande zombi zibizi kuko ari bo bonyine bazi neza impamvu y’imishyikirano.

Ati “Iyo biba bitagenze neza, mba nabitangaje ubu, aho kubihisha.”

Trump yavuze ko kandi ibiganiro hagati y’u Burusiya na Ukraine bigiye gutangira vuba, kandi ko na we yahise abimenyesha abandi bategetsi barimo: Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine, Ursula von der Leyen Perezida wa Komisiyo y’u Burayi, Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, Minisitiri w’Intebe Giorgia Meloni w’u Butaliyani, Chancelier Friedrich Merz w’u Budage, Perezida Alexander Stubb wa Finlandi ndetse na Papa.

U Burusiya na Ukraine bamaze igihe kinini mu biganiro nyuma y’imyaka irenga itatu mu ntambara, kuva muri Gashyantare 2023.

Mu biganiro biheruka byabereye muri Turikiya ku wa 16 Gicurasi 2025, u Burusiya na Ukraine bemeranyije guhererekanya imfungwa z’intambara 1000. Icyo gihe u Burusiya bwashyikirije Ukraine imibiri 909 y’abasirikare bayo baguye ku rugamba, na yo iha u Burusiya imibiri 34.

MUGIRANEZA Thierry / The Kaminuza Star