Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yagiriye uruzinduko muri Leta zunze Ubumwe za Amerika rugamije kuganira na Perezida Donald Trump ngo acubye uburakari afitiye iki gihugu ashinja kwanga abazungu.
Amerika na Afurika y’Epfo bamaze igihe mu mwuka mubi wa politiki, bikaba byararushijeho kuba bibi nyuma y’uko Trump asubiye ku butegetsi.
Ibi byazamutse ubwo Afurika y’Epfo yasinyaga itegeko rivuga ko ubutaka bufitwe n’abazungu baturuka ku Baromani n’Abaholandi bugomba guhabwa Abanyafurika y’Epfo birabura.
Ibi byarakaje Trump ndetse ahita asinya iteka rihagarika ubufasha buhabwa Afurika y’Epfo. Iryo teka ryavugaga ko Afurika y’Epfo yakoze ibikorwa bikabije birimo ivangura rishingiye ku ruhu.
Perezida Trump aherutse kwakira abazungu 59 bo muri Afurika y’Epfo nk’impunzi. Yavuze ko bahohoterwa kubera irondaruhu, ndetse anavuga ko “bashobora kuba bari guhura na jenoside.”
Icyakora Ramaphosa yahakanye ibyo ashinjwa na Trump, aho mu nama ya Africa CEO iheruka kubera muri Cote d’Ivoire yavuze ko nta jenoside iri muri Afurika y’Epfo.
Mu byo Perezida Trump yahagaritse, harimo inkunga irimo n’amafaranga yagenwaga ku bikorwa byo kurwanya SIDA. Amerika yari isanzwe itanga hafi kimwe cya gatanu cy’ingengo y’imari ya Afurika y’Epfo muri urwo rwego.
Yashyizeho kandi imisoro ku bicuruzwa bya Afurika y’Epfo, harimo 55% ku modoka zikorerwa muri icyo gihugu.
Leta zunze Ubumwe za Amerika zanirukanye Ambasaderi wa Afurika y’Epfo i Washington, ashinjwa kwanga icyo gihugu na Perezida wacyo Donald Trump.
Muri uru ruzinduko rwa Cyril Ramaphosa muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika biteganyijwe ko azaganira na Trump tariki ya 21 Gicurasi, muri White House.
Perezidanse ya Afurika y’Epfo yanditse ko bazaganira ku mubano w’ibihugu byombi, uw’akarere ndetse n’ibibazo byugarije Isi.
MUGIRANEZA Thierry / The Kaminuza Star


