Kuva ku nzozi z’ubuto atangiye ari umuraperi udafite n’itike yo kujya mu irushanwa, kugeza ku ndirimbo zazamuhaye izina rye ku rwego rw’igihugu, Rukundo Christian Nsengiyumva wamamaye nka Chriss Eazy yabaye urugero rw’uko impano, igihe n’abantu bakwiye bishobora guhindura ubuzima.
Mu kiganiro yagiranye na Kiss FM tariki ya 16 Gicurasi 2025, uyu musore usanzwe uri mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda, yagarutse ku rugendo rwe rwaranzwe n’imbogamizi, guhinduka no gukura, ndetse n’uruhare rwa Junior Giti ureberera inyungu ze mu kuzamura izina rye.
Chriss Eazy yagaragaje uko yakuze atabarizwa mu bantu bazwi cyangwa bafite ubushobozi, ariko akaba amaze kuba inkingi ikomeye mu muziki w’u Rwanda. Uyu muhanzi yatangaje byinshi byihariye birimo n’indirimbo yamutwaye imbaraga nyinshi, ndetse agaragaza aho yavuye n’aho agana, mu bufatanye bukomeye yagiranye na Junior Giti kuva mu 2021.
Chriss Eazy yatangiye muzika mu matsinda atandukanye nka Future Guys aho yakoranye na M Eazy na Young Eazy, ariko indirimbo bakoze ntizigeze zimenyekana, ari bwo yinjiye mu rindi tsinda rya Kamenge City Crimes, ariko na byo ntibyagira icyo bitanga.
Chriss Eazy watangiye urugendo rwe rwa muzika nta bushobozi afite, nta n’umuterankunga agira, yahishuye ko ubufasha bwa nyina ari bwo bwatumye abona itike yo kujya mu irushanwa rya Talent Zone binarangira aritsinze, nyuma yo guhabwa amahirwe ya kabiri amaze gutsindwa mu cyiciro cya mbere.
Iryo rushanwa ryamuhaye igishoro gito cy’amafaranga 350,000 Frw, ndetse n’amahugurwa ku bijyanye no gufata amashusho y’indirimbo, n’itumanaho; ibyo ahamya ko byamubereye intambwe nto yamuhinduriye amateka.

Bugingo Boniface, ukunda kwiyita Junior wongereyeho izina “Giti” mu mazina ye akoresha mu mwuga wo gusobanura filime, ni umwe mu bagize uruhare mu gutuma izina Chriss Eazy rimenyekana mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.
Junior Giti yatangiye gufasha kumenyekanisha no kureberera inyungu za Chriss Eazy mu 2021, ubwo benshi bari bataramumenya. Yamushyize mu mushinga w’Ikigo cya Giti Business Group nk’umuhanzi wa mbere afashe ku giti cye, maze nk’uko benshi mu bakorera mu ruganda rw’imyidagaduro babivuga, imikoranire yabo igaragaza ko byose bishoboka kandi ko gukorana bitanga umusaruro ku mpande zombi.
Nubwo byavuzwe ko aba bombi mu 2024 bigeze gutandukana ku bw’imikoranire bavuga ko itari imeze neza, Junior Giti ubwo yari mu kiganiro yakoreye kuri Kiss FM, muri Kiss Breakfast, yavuze ko mu gihe cy’imyaka itatu we na Chriss Eazy bamaze bakorana batigeze batandukana, uretse ko habayeho ikibazo gito gishingiye kuri “communication” gusa.
Umusaruro w’umushinga wa Chriss Eazy na Junior Giti
Aba bombi bamaze imyaka itatu bakorana, aho kugera ubu bakoze indirimbo icyenda zamenyekanye cyane, zirimo Fasta, Amashu, Amashimwe, Inana, Edeni, Stop, Jugumila, Sekoma na Sambolela.
Chriss Eazy yavuze ko indirimbo “Bana” yakoranye na Shaffy ari imwe mu ndirimbo zamugendekeye neza kurusha izindi, mu gihe Folomiana, yakoranye na The Ben na Kevin Kade, yamutwaye imbaraga nyinshi bitewe n’uko yagiye itunganywa mu buryo bunyuranye n’uko yayitekerezaga.
Imbogamizi bagiye bahura na zo mu masezerano yabo
Imikoranire y’aba bombi, Junior Giti asobanura ko mu bihe bitandukanye yagiye igorana mu kuyitwarira icyarimwe n’umwuga wo gusobanura filime, ari na wo akora mu buryo bw’ibanze; ibintu avuga ko yamaze kubonera umurongo.
Ati “Maze igihe kinini ndasobanura filime nk’uko Abanyarwanda bari babimenyereye, ariko byatewe n’uko nari maze iminsi nshyize imbaraga ku mushinga w’umuziki wa Chriss Eazy, umuhanzi wanyu. Ubu rero, ngiye kongera kugaruka mbagezeho filime nk’uko byari bisanzwe.”
Icyerekezo cy’ahazaza hagati ya Junior Giti na Chriss Eazy
Kuri ubu, indirimbo za Chriss Eazy zimaze kurebwa n’ababarirwa muri miliyoni 50 ku muyoboro we wa YouTube. Uyu muhanzi ari gukorana na Kevin Kade kuri “Album” nshya izasohoka muri Nzeri 2025 nubwo uyu muhanzi atifuje kubigarukaho cyane mu kiganiro yarimo.
Nk’uko benshi mu bakurikiranira hafi umuziki nyarwanda babivuga, Chriss Eazy ni urugero rw’umuhanzi wihanganye, wiyemeje kugera ku nzozi ze kandi agahabwa urubuga n’abantu b’ingenzi nka Junior Giti.



