Ngabo Richard, Umuhanzi uzwi nka Kevin Kade uri mu bagezweho muri iki gihe yagarutse ku rugendo rwe mu muziki, ashimangira ko hirya y’ubuhanga awufitemo, gukorana n’abahanzi b’ibyamamare mu Rwanda no hanze yarwo biri mu byamufashije kubaka izina afite uyu munsi.
Mu gihe umuziki nyarwanda ukomeje gutera imbere ku muvuduko ushimishije, hari amazina mashya agenda yigaragaza mu ruhando rw’abahanzi bafite impano, umurava n’icyerekezo; icyiciro kibarizwamo abarimo Kevin Kade.
Mu kiganiro yagiranye na RTV, mu gace ka Versus ku wa 14 Gicurasi 2025, Kevin Kade yasangije Abanyarwanda urugendo rwe mu muziki, imbogamizi yahuye na zo, intambwe amaze gutera ndetse n’icyerekezo afite mu gihe kiri imbere.
Kevin Kade yavuze ko nubwo ataramara igihe kinini mu muziki, amaze kumenya byinshi no kwiyubaka nk’umuhanzi, aho agaragaza ko gukorana n’umuhanzi Alikiba wo muri Tanzania, wamamaye ku rwego rwa Afurika, byamuhaye icyizere cy’uko byose bishoboka. Ati “ Collabo[ration] (Gukorana indirimbo) ya Alikiba yanyoroheye kurusha iya The Ben.”
Yabisobanuye avuga ko hari abahanzi bo hanze batangiye gusobanukirwa ubushobozi n’iterambere ry’umuziki nyarwanda, bityo bikabafasha kubona ko gukorana n’Abanyarwanda bifite agaciro.
Ariko nanone, Kevin Kade yagaragaje ko hari imbogamizi zikomeye abahanzi nyarwanda bagihura na zo, cyane cyane ku bijyanye n’amafaranga asabwa mu mishinga ya “collabo”. Yavuze ko hari ubwo abahanzi b’ibyamamare bo hanze basaba amafaranga menshi cyane kuva kuri $30,000 kugeza kuri $100,000 ibintu bigoye ku bahanzi bakizamuka badafite ubufasha bwa management zikomeye.
Uko indirimbo “SiKOSA” yakoranye na The Ben yavutse
Muri iki kiganiro, Kevin Kade yagarutse ku rugendo rutoroshye rwo gukorana n’umuhanzi The Ben, avuga ko mbere yo gukorana indirimbo SiKOSA, batari baziranye bihagije, ariko yabashije kugera kuri The Ben abifashijwemo na mubyara we.
Yagize ati “The Ben namusanze muri Studios ya Bobo Pro, mubwira ko mfite indirimbo nifuza ko twakorana. Yarambwiye ati ‘injira mu modoka numve iyo ari yo.’ Namwumvishije indirimbo eshatu nari nateguye, zose arazanga ati ‘ntizinyuze’. Nuko mwumvisha akaririmbo Producer Eleement yari yarakoze ariko nta gahunda yo kugasohora. Akimara kukumva aragakunda ati ‘tujye muri Studios dukore recording’. Nu ko ‘SiKOSA’ yavutse.”
Uyu muganzi yahishuye ko nubwo The Ben yemeye gukorana na we, amafaranga yasabwaga kugira ngo indirimbo ikorwe neza mu buryo bwuzuye yari menshi cyane; ibintu avuga ko atari afitiye ubushobozi, icyakora aza gufashwa na mubyara we witwa Jimmy Muyumbo wari uvuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akamufasha kubona amafaranga yose yari akeneye.
Ati “Ni yo ndirimbo ya mbere nari ngiye gukoresha amafaranga menshi cyane, The Ben ambwira ko kuyimenyekanisha bizatwara ibihumbi $10,000, amashusho na yo akaba ahenze. Icyo gihe nta management nagiraga, nta n’amafaranga nari mfite. Imana yankoreye igitangaza mubyara wanjye ava muri Amerika, ansanga mu Rwanda, ampa amafaranga yose.”

Uko indirimbo FOLOMiANA yakoranye na Chriss Eazy yakuzwe na The ben birangira ayigiyemo
Kevin Kade yagarutse kandi ku ndirimbo nshya “FOLOMiANA” yashyizwe hanze ku wa 14 Gicurasi 2025 yakoranye na Chriss Eazy ndetse na The Ben, avuga ko yaturutse ku bitekerezo bari bafite mbere bagahuza imbaraga. Yavuze ko we na Chriss Eazy bari basanzwe bafitanye imikoranire irambye kuko banakoranye indirimbo Jugumira yakunzwe cyane.
Yavuze ko ubwo The Ben yageraga muri Studios yumvise “FOLOMiANA” iri gucurangwa, arayikunda cyane maze ahita yinjira mu mushinga, bikaba bitaratwaye igihe kinini kuko yari yayikunze by’ukuri. Ubu bufatanye bwasize indirimbo FOLOMiANA isohotse nk’umushinga w’abahanzi b’abanyarwanda bishyize hamwe bagaragaza ko bashoboye.
Kevin Kade yanagarutse ku ndirimbo “Bébé” yakoranye na Alikiba, avuga ko uwo mubano wamuhaye icyizere ndetse unamwereka ko umuziki nyarwanda umaze kugira agaciro no hanze y’igihugu. Nubwo hari ubwo atishyuzwa amafaranga yo gukorana n’aba bahanzi, hari aho asabwa amafaranga menshi mu bijyanye no kuyimenyekanisha; ibintu na byo bitoroshye ku bahanzi badafite inkunga y’imari.
Kevin Kade yavuze ko umwaka wa 2024 wabaye mwiza cyane ku muziki nyarwanda, aho indirimbo z’imikoranire nka Why ya The Ben na Diamond Platnumz, SiKOSA yakoranye na Eleement na The Ben zagaragaje imbaraga nyinshi. Yashimye uko isoko ry’umuziki ryari rihagaze, ndetse ahamagarira abahanzi gushyira hamwe bagakorana kurushaho, kugira ngo bazamure urwego rw’umuziki w’u Rwanda.
Mu gusoza, Kevin Kade yavuze ko azitabira iserukiramuco rikomeye rya Giants of Africa Festival 2025 rizabera i Kigali kuva ku wa 26 Nyakanga kugeza ku wa 2 Kanama, ibintu afata nk’icyubahiro gikomeye. Yanatangaje ko ari gutegura ibitaramo bibiri azakorera i Kampala muri Uganda, mbere yo kujya gukorera ibindi bitaramo muri Canada, nubwo amatariki ataratangazwa.
Abakurikira umuziki w’u Rwanda bemeza ko Kevin Kade ari isomo rikomeye ku rubyiruko n’abahanzi benshi bari mu nzira yo kwiyubaka mu muziki kuko mu bihe bitandukanye yagiye agaragaza ko imbogamizi atari inzitizi ahubwo ari amahirwe yo gukora no gukomera. Bemeza ko ubwitange, umurava n’urukundo afitiye umuziki bigaragaza ko umuziki nyarwanda uri mu biganza byiza.

Muhire Jean Berchmans / The Kaminuza Star
