Huye: Abaturage barasaba ubuvugizi ku mapoto y’insinga z’amashanyarazi yaguye

Abaturage bo mu Kagari ka Mpare, mu Murenge wa Tumba, Akarere ka Huye basaba ubuyobozi n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) kubasimburiza amapoto y’insinga z’amashanyarazi ashaje, kugira ngo hirindwe impanuka zirimo no gukubitwa n’umuriro w’amashanyarazi.

Aba baturage bavuga ko amapoto amwe yaguye, andi akaba yarasadutse ku buryo insinga z’amashanyarazi zimwe zimanuka zikagera mu nzira banyuramo kandi n’abana bakinira hafi aho.

Hari n’abatangaza ko hari aho umuriro wigeze kwica inka, bityo impungenge zikaba zishingiye ku buzima bw’abantu n’ibindi byakwangirika.

Umwe mu batuye hafi y’aho izo nsinga zamanutse yabwiye The Kaminuza Star ko iki kibazo kibahangayikishije.

Ati “Ikibazo uko nkibona, hari amapoto menshi yagiye agwa, harimo n’abafashwe n’umuriro kubera insinga zaguye zikagera hasi. Rero ubona ko biduteye impungenge, cyane cyane ku bana bahakinira.”

Abaturage bavuga ko bamaze gutanga amakuru ku buyobozi bw’umudugudu n’akagari, basaba ubuvugizi, ariko ngo nta kirakorwa.

Undi muturage ati “Twasabye ubuyobozi ngo budukemurire ikibazo. Turasaba REG ko yadufasha kuko dufite impungenge z’umutekano.”

Amapoto bavuga ko ashaje ni ayashyizweho ubwo uwo mudugudu wahabwaga umuriro bwa mbere.

Mu gushaka igisubizo cy’igihe gito, aba baturage b’i Tumba bavuga ko aho ipoto rigwa bashyiraho igiti nk’umusimbura, ariko ko ari ibishyira ubuzima bwabo mu kaga.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yatangarije Kaminuza Star ko iki kibazo bakizi, ndetse ko kigiye gukurikiranwa.

Ati “Icyo kibazo turakizi, kuko duhura na cyo kenshi. Iyo abaturage cyangwa abayobozi batanze amakuru, REG ifite ishami rihita rijya kureba ikibazo byihutirwa. No kuri aho ngaho bazahagera basuzume, barebe uko bafasha abaturage.”

Ubuyobozi busaba abaturage kwirinda kwangiza amapoto, kuko ngo hari aho byagaragaye ko bahinga mu mirima bikangiza amapoto yashyizwemo.

Insiga z’amashanyarazi zenda gukora hasi hamwe na hamwe

BARAKA Samuel / The Kaminuza Star