Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta yagejejwe imbere y’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa Kane, aburana ku byaha birimo gukangisha gusebanya, kubangamira ituze ry’abaturage, gukoresha ibiyobyabwenge n’ivangura.
Ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo cy’imyaka icyenda
Mu rubanza, Fatakumavuta watawe muri yombi ku wa 18 Ukwakira 2024, yahakanye ibyaha aregwa, avuga ko ibiganiro yakoze bishingiye ku busesenguzi.
Ati “Ibyaha bandega ndabihakana kuko umurimo nkora ni ubusesenguzi kandi bwemewe n’amategeko y’itangazamakuru mu Rwanda.”
Ku cyaha cyo gutangaza ibihuha ku bukwe bwa The Ben yashinjwaga, Umwunganizi mu Mategeko wa Fatakumavuta yasobanuye ko umukiriya we atigeze asebya The Ben, ashimangira ko byari ubusesenguzi.
Ati “Nimba yaravuze ko ubukwe bwa The Ben buzaba akavuyo kandi akaba yarabivuze mbere y’ubukwe, inkuru y’igihuha ni iyihe ko ubwo bukwe bwari butaraba?”
Fatakumavuta akurikiranyweho icyaha cy’ivangura kubera ko yavuze ko Bahati Makacca yarongoye umugore ukuze, w’umudiyasipora kandi ukennye.
Nubwo aregwa ibyo ariko, Bahati Makacca n’umufsha we batanze inyandiko y’uko nta kibazo na kimwe bafite kuri Fatakumavuta.
Fatakumavuta avuga ko atari guherekeza Bahati Makacca mu bukwe hanyuma ngo yongere ajye no kumusebya no kumukorera ivangura.
Uyu mugabo uzwi na benshi mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda yahakanye kandi ibyo kunywa ibiyobyabwenge aregwa, asaba Urukiko gutegeka ko akorerwa isuzuma. Ubushinjacyaha bwo bwagaragaje ko iryakozwe mbere ryagaragaje ko yasanganywe igipimo cya 298 mu mubiri we.
Ubushinjacyaha bwasabiye Fatakumavuta ko yakatirwa imyaka icyenda igihe yaba ahamwe n’ibyo byaha byose ari gushinjwa. Umucamanza yanzuye ko imyanzuro y’urubanza rwe izasomwa tariki 6 Kamena 2025.
GATUNGANE Bella Sandrine / The Kaminuza Star
