Kigali: Abimuwe hafi y’ikimoteri cya Nduba barasaba ingurane

Bamwe mu bari batuye ahegereye ikimoteri cya Nduba mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko bakuwe mu byabo badafite aho berekeza, bikaba biri kubagiraho ingaruka mbi.

Ikimoteri cya Nduba giherereye mu mudugudu wa Rubungero mu kagari ka Gatunga mu murenge wa Nduba, kikaba kimenywamo imyanda itandukanye.

Abari batuye hafi yacyo baherutse kwimurwa n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, kuko bari babangamiwe no guturana na cyo bitewe n’umunuko w’imyanda yacyo wabateraga indwara n’ibindi bibazo.

Gusa bavuga ko kuba barakuwe mu byabo badahawe ingurane kandi badafite naho kujya, imibereho ibagoye.

Isaie Izabayo ati “Ubu nabuze aho kuba, aho banyimuye narahavukiye nari ngiye no kuhasazira. Ubuyobozi buduhe ingurane kugira ngo tubashe kubona aho kuba.”

Uwimana Clarisse na we avuga ko yabuze aho kuba hamwe n’abuzukuru be.

Ati “Mfite abuzukuru naraye ngerakeranye na bo mu matongo; ubu se ndajyana inka ntazi n’aho njya?

Bamwe muri aba baturage bavuga ko batunguwe no kubona ubuyobozi busenya inzu za bo kandi batarategujwe kwimuka.

Kamanzi Ezechiel ati “Hano hari inzu basenye zitari ziri mu zigomba gusenywa, nkatwe ntibanatubwiye twagiye kumva twumva bari gusenya, nta guteguza umuntu. Twisanze gutya tudafite aho twerekeza.”

Aba baturage bahuriza ku gusaba ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kubaha ingurane, kugira ngo babashe kubaho, kuko bagowe n’ubuzima.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya yavuze ko ingurane bazayihabwa ariko icyakozwe mbere na mbere ari ugutabara ubuzima bwabo.

Ati “Nabamara impungenge mbabwira ngo ababaruriwe bagombaga guhabwa ingurane, iyo ngurane n’ubundi bagomba kuzayihabwa.”

Mu 2023 ni bwo bamwe mu baturiye ikimoteri cya Nduba bandikiye Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, bagaragaza ko babangamiwe no guturana na cyo, kuko umunuko w’imyanda yacyo bibatera indwara n’ibindi bibazo.

Muri rusange abagombaga kwimurwa bose hamwe bari 97, bakaba barimo abamaze gusenyerwa inzu basabwa kuhava.

Delphine Ntagara / The Kaminuza Star