Amerika yakiriye impunzi z’abazungu bahunga ihohoterwa muri Afurika y’Epfo

Impunzi 49 z’abazungu bakomoka muri Afurika y’Epfo zakiriwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Mbere, tariki ya 12 Gicurasi 2025, nyuma yo guhabwa ubuhungiro na Perezida Donald Trump, wabwiye itangazamakuru ko bahohoterwa n’ubutegetsi bw’igihugu cyabo.

Izi mpunzi zageze muri Amerika zivuye i Johannesburg ku Cyumweru, tariki ya 11 Gicurasi, zakirwa mu murwa mukuru Washington DC. Biteganyijwe ko bagiye gushakirwa amacumbi ndetse n’ubundi bufasha bwo kubafasha gutura no kongera kwiyubaka.

Ubu bwirinzi buje mu gihe umubano wa Afurika y’Epfo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ukomeje kuzamo igitotsi.

Amerika ishinja Afurika y’Epfo guhonyora uburenganzira bw’abaturage bayo bafite inkomoko y’abazungu, birimo no kwimura aborozi batishyuwe ingurane y’ubutaka bwabo. Icyakora guverinoma ya Afurika y’Epfo ihakana ibi birego ishinjwa.

Muri Werurwe 2025, Amerika yahagaritse inkunga zose yahaga Afurika y’Epfo, ishinja icyo gihugu ibikorwa by’ihohoterwa bifitanye isano n’irondaruhu.

Muri Gashyantare, Perezida Trump yavuze ko mu gihugu cya Afurika y’Epfo hari “ubwicanyi bukabije bwibasira aborozi b’abazungu,” yongera gushyigikirwa n’umushoramari Elon Musk wavuze ko “hari kuba Jenoside ikorerwa aborozi b’abazungu.”

Ibi birego byamaganywe n’Urukiko Rukuru rwa Afurika y’Epfo, rwasobanuye ko nta bimenyetso bifatika bihari byemeza ko habaye Jenoside.

Raporo ya Polisi ya Afurika y’Epfo yo mu 2024 yagaragaje ko abantu 44 bishwe mu bikorwa byo kwiba cyangwa kwica abari mu nzuri n’imirima, ariko ntiyagaragaje ubwoko cyangwa uruhu rw’abahohotewe.

Abaturage b’abazungu bagize 7% by’abaturage bose ba Afurika y’Epfo, ariko bihariye igice kinini cy’ubutaka n’imitungo. Guverinoma y’iki gihugu yatangiye gahunda yo gusaranganya ubutaka hagamijwe kugabanya ubusumbane; ibyo Leta Zunze Ubumwe za Amerika ifata nk’akarengane kagamije kurenganya abazungu.

MASENGESHO Ruben / The Kaminuza Star