Mu Rwanda rw’iki gihe, hari inkuru zidasanzwe z’abahanzi bazamutse mu buryo budasanzwe bakagera ku rwego rwo hejuru mu buhanzi n’ikinamico. Muri abo, harimo Niyitegeka Gratien uzwi cyane nka Seburikoko, umuhanzi, umunyarwenya n’umukinnyi wa filime ukunzwe cyane. Urugendo rwe rwerekana ishusho y’uko impano, umuhate n’icyizere bishobora guhindura ubuzima, ndetse bikaba impamvu yo gukundwa n’igihugu cyose.
Niyitegeka Gratien wizihiza isabukuru y’amavuko buri tariki 25 z’Ugushyingo kuva mu w’1978 avutse, ni umukinnyi wa filime, umunyarwenya, umukinnyi w’ikinamico akanabera icyarimwe utanga serivisi yihangiye zirimo kuvuga imivugo, akaba n’umusizi w’umunyarwanda.
Yavukiye mu Karere ka Rulindo, abyarwa na Ngarukiye Thacien na Mukarusharaza Bernadette. Afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza, yakuye mu cyahoze ari KIE, ubu yahindutse Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Remera, aho yize mu ishami ry’Ibinyabuzima, Ubumenyi bw’Isi mu Burezi, bizwi nka “Bio-Géo Education”.
Yize amashuri y’Icyiciro Rusange muri ES Rutongo, ayisumbuye ayakomereza muri Collège ya Ririma mu Karere ka Bugesera, mu ishami ry’Ubutabire. Yatangiye guhanga ibihangano akiri mu mwaka wa gatandatu w’Amashuri Abanza, aho yatangiye kwandika imivugo n’ikinamico.
Ageze mu mwaka wa kane w’Amashuri Yisumbuye yakinnye ikinamico yiswe “Sirikoreye”, ari na we wakinnye yitwa atyo, yibanda ku nsanganyamatsiko y’ubumwe n’ubwiyunge.
Nubwo yatinyaga urushinge bikamutera gutinya kuba muganga, Gratien yagaragaje impano idasanzwe mu by’ubuhanzi, aba uwa mbere mu bakandida bambaye inkweto za “Tigana” ubwo bajyaga kubatizwa, bikaba kimwe mu bintu byamubereye urwibutso.
Amaze kurangiza amashuri ye mu rugendo yafashwagamo n’umuryango we by’umwihariko abavandimwe be bamwishyuriraga, Seburikoko yatangiye urugendo rwe rwa sinema mu bihe byari bigoye cyane nk’uko yabigarutseho mu kiganiro “The Truth” cyatambutse kuri Televiziyo y’u Rwanda ku wa 09 Gicurasi 2025.
Muri iki kiganiro, Niyitegeka Gratien “Papa Sava” yavuze ko aho ageze kuri ubu atari benshi babibashije.
Mu buryo bw’urwenya rwinshi ariko bunyujijeho ubuhamya bufite isomo, yahishuye uburyo yigeze guhabwa 40,000 Frw akayakoresha mu gukora imivugo aho kuyagura ikibanza cyangwa ibindi by’ingenzi, agaragaza uburyo yari yarimakaje umwuga we n’ubushake.
Mu rugendo rwe, Niyitegeka ashima cyane ababyeyi be bamwishyuriye ishuri mu bihe bikomeye, nubwo batari bashoboye kumutera inkunga mu bikorwa bye by’ubuhanzi, aho agaragaza ko impano ye ari yo yamusunitse, akirwanaho mu buryo bushoboka.
Ati “Ntabwo nari kubwira ababyeyi ngo mumpe ibihumbi 10,000 njye gukora umuvugo, sinari no kubigeraho.”
Urugendo rwe rwatangiye mu 1995 ubwo yigaga mu mashuri abanza, aho yakoze umuvugo wari ukubiyemo ubutumwa bwerekeye ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, bikamuhesha igihembo cy’amakayi, biza gukomeza ubwo yerekezaga i Ririma mu karere ka Bugesera, aho yakomeje amasoko ye no gukina ikinamico, akanandika imivugo akayisomera abanyeshuri bagenzi be bakamwishyura igiceri cya 50 Frw, amafaranga mu by’ukuri yari make, nyamara akamufasha gukomeza amashuri ye.
Seburikoko yinjiye muri sinema aturutse mu marushanwa, yarimo nka FIABU “Festival Interuniversitaire de Butare” ndetse no mu bitaramo bikomeye byabereye i Kigali mu 2006, aho yagiye agaragara ku ruhando rw’abahanzi mpuzamahanga nka Alpha Blondy na Lucky Dube; ibintu byamushyize ku rwego rwisumbuye, binahesha izina rye kwamamara mu gihugu hose.
Kimwe mu bintu by’ingenzi yibukirwaho birimo icyabaye muri 2003 ubwo Perezida Paul Kagame yamushimiye ku mugaragaro kubera umuvugo we wagaragaje ubuhanga budasanzwe. Icyo gihe, Perezida yamukozeho amuha ikiganza, amushimira imbere y’abandi bantu ati “Uyu mwana arashoboye, mumuhe igihembo.”
Mu mwaka wakurikiyeho [2004] ubwo hibukwaga ku nshuro ya 10 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Seburikoko yinjiye mu marushanwa y’igihugu aserukanye umuvugo wateguwe mu gihe gito cyane, maze nubwo yari ahanganye n’abandi bahanzi b’abahanga nka Dany Vumbi bari bafite ubushobozi n’igihe, abasha kwegukana umwanya wa gatatu ku rwego rw’igihugu, ahabwa igihembo cy’ibihumbi 40 by’Amafaranga y’u Rwanda.
Ayo mafaranga yayakoresheje mu gukora imivugo irimo “Ukunda Nde?”, “Ikivugo cy’Indaya”, na “Imana mu Rubanza”. Ibi nubwo bitamuhesheje inyungu y’amafaranga, byamuhesheje izina n’icyubahiro, bikomeza kumugira umwe mu bahanzi bihariye kandi bafite intumbero idasanzwe.

Uyu munsi, Seburikoko azwi nk’umwe mu bakinnyi ba filime b’inararibonye kandi bakunzwe. Yagize uruhare rukomeye muri filime nka Seburikoko, filime yavuze ko ari yo yamugejeje kure kurusha izindi, ashimangira ko abakinnyi bakorana nka Ndimbati, Mama Sava, Ma Dederi na Digidigi bose bafite impano ikomeye kandi ko buri wese amwubaha bitewe n’ubushobozi bwe.
Yamamaye cyane kandi mu bundi buryo nka Sekaganda, Papa Sava na Ngiga; amazina yagiye amuhesha izina rikomeye mu ruganda rwa sinema n’urwenya mu Rwanda.
Abakurikiranye urugendo rwa Niyitegeka Gratien, bahamya ko urugendo rwe ari isomo rikomeye ku rubyiruko rw’u Rwanda, akaba urugero rw’umuntu wagendeye ku mpano ye, agatsinda inzitizi z’ubuzima akagera ku rwego rwo hejuru. Ni inkuru y’ukuri igaragaza ko umuntu ashobora kuva ku busa, akagera kure hashoboka mu gihe afite intego, icyizere, n’umwihariko wo kudacika intege.
Mu gihe benshi batekereza ko kugera ku ntsinzi bisaba ubukire cyangwa ubufasha budasanzwe, Seburikoko aragaragaza ko umutima ukunda ibyo ukora, imbaraga n’ishyaka bihagije kugira ngo wubake izina rizahora ryibukwa mu mateka y’umuco n’ubuhanzi Nyarwanda.



