Abanyeshuri, abarimu n’abakozi ba Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Gikondo, basuye abarokotse Jenoside bo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, babaha n’ubufasha bufite agaciro gasaga miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda.
Ni igikorwa bakoze bitegura Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, giteganyijwe kuba ku wa Gatanu, tariki ya 9 Gicurasi 2025.
Mbere yo kugera mu Bugesera, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro ruherereye i Kigali, aho bungukiye ubumenyi ku mateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside.
Hagenimana Lambert, umwe mu banyeshuri bitabiriye iki gikorwa, yavuze ko gusura urwibutso bibafasha kwiyibutsa amateka no kumenya uko bayazirikana.
Ati “Igikorwa nk’iki kidusigira isomo rikomeye ryo kutibagirwa amateka yacu, kuyazirikana no kuyasigasira.”
Nyuma y’urwo ruzinduko, bakomereje i Nyamata, mu Kagari ka Kayumba, aho basuye imiryango umunani y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bayiha ibiribwa, amasabune n’ibindi bikoresho by’ibanze.
Itangimbabazi Rwibutso Eric, uyobora Ihuriro ry’abanyeshuri ba Ibuka muri iri shami, yavuze ko iki gikorwa cyatangijwe mu mwaka wa 2019 kandi ko kigamije gukomeza kuba hafi y’abarokotse.
Ati “UR itugenera amafaranga natwe kuko aba babyeyi twabagize nk’abacu. Buri mwaka tugenda dukora ibikorwa bitandukanye. Kugeza ubu tumaze kubaka ibikoni, ubwihererero no gusana inzu zagiye zangirika. Na n’uyu munsi ubona ko twazanye ibyo kurya kugira ngo n’imibereho yabo ikomeze kuba myiza, kandi ntiduteze gucika intege.”
Abahawe ubufasha bashimye iki gikorwa, bavuga ko cyabateye akanyamuneza n’icyizere.
Muzirankoni Solange yagize ati “Igikorwa nk’iki tucyakira neza cyane. Tubyakirana ibyishimo kuko uyu ni umuryango twungutse, twabonye abavandimwe badukuye ahabi cyane hakomeye. Kuva tubabonye twagaruye umutima. Uyu munsi baratwambika kandi baratugaburira.”
Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Gikondo, Dr. Jean Bosco Rusagara, yavuze ko kubona urubyiruko rwitabira ibikorwa nk’ibi bitanga icyizere cy’uko barimo kurera neza.
Ati “Dufatanya n’urubyiruko kandi iyo turubonye mu bikorwa nk’ibi biduha icyizere cy’uko turi kurera neza. Ubu turashimira abatangije iki gikorwa, tugashimira n’ubuyobozi bwa Kaminuza uyu munsi bakigize icyabo. Ni ukuvuga ngo uko ubuyobozi busimburana, buza bufatira aho abandi bagereje.”
Kaminuza y’u Rwanda isanzwe ifata iya mbere mu bikorwa byo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, birimo kububakira amazu, kubasanira no kubaha ubundi bufasha bubafasha gukomeza kubaho neza.




NTAWURIKURA Rosine / The Kaminuza Star


