RP yatangije irushanwa ry’udushya mu bumenyingiro

Abanyeshuri 30 baturutse mu mashuri makuru y’Ubumenyingiro (Rwanda Polytechnic – RP) batangiye irushanwa rizamara iminsi ine ryitwa “RP Skills Challenge”, aho bagaragaza udushya bahanze dutanga umusanzu mu iterambere ry’inganda mu Rwanda.

Iri rushanwa ryatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 5 Gicurasi 2025 i Kigali, rikazasozwa ku wa 9 Gicurasi, rihurije hamwe abanyeshuri biga mu mashami atandukanye y’ubumenyingiro, ku nsanganyamatsiko igira iti “Ubumenyingiro buhanga udushya mu iterambere ry’inganda.”

Abazatsinda bazahabwa ibihembo n’impamyabushobozi zemeza ubuhanga bwabo.

Iri rushanwa riteganyijweho kuzahuza abanyeshuri n’abakora mu nganda, cyane cyane mu byiciro by’ubwubatsi bugezweho, gukoresha amashanyarazi mu nganda, imyambaro n’imideri, gukora ibikoresho bifashisha mudasobwa no guhanga ikoranabuhanga rikoresha ubwenge bw’ubukorano.

Lt Col Twabagira Barnabe, Umuyobozi wa Koleji ya Huye akaba n’ushinzwe imyiteguro y’irushanwa, yavuze ko ari uburyo bwo gufasha abanyeshuri kwerekana ubumenyi bwabo ku buryo bashobora no kubona akazi.

Yagize ati “Abanyeshuri bagiye kugaragaza bya bindi bita guhanga udushya. Birabafasha mu kugaragaza ubumenyi abanyenganda baza kubareba, bitume ufite ubushobozi akeneye abe yamutwara amuhe akazi.”

‎Yakomeje ashimangira ko ibitekerezo bizamurikirwa muri ayo marushanwa, bizashingirwaho n’inganda mu gukora ibicuruzwa byoherezwa ku isoko.

‎Ati “Biragaragaza ibitekerezo bafite, ari byo inganda zishingiraho, zigakora ibicuruzwa zishyira ku isoko. Birafasha bagenzi babo b’abanyeshuri, aho bavuga bati ‘ni murebe ibyo twagezeho namwe, nimugerageze murenze ibyacu.'”

Mushimiyimana Angeline, uri kurangiza amasomo mu ishami ry’amashanyarazi mu nganda na we yavuze ko yishimira kuza kwerekana umushinga we, yitezeho kuba igisubizo muri byinshi.

Ati “Nakoze umushinga wo kurinda insinga kugira ngo zidahura n’inkongi y’umuriro. Hari ubwoko butandukanye bw’ibikoresha byifashishwa mu gukupa umuriro, uyu mushinga uzaba uje gusuzuma niba insinga zifite ingese, ibyago byirindwe.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yavuze ko iri rushanwa rigaragaza ishusho nyayo y’icyerekezo igihugu gifite cyo guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro, aho 60% by’abanyeshuri bazajya biga aya mashami.

Yagize ati “Iri rushanwa rirereka ibishoboka abanyeshuri n’ababyeyi bateganya kuzana abana mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro na tekeniki, icyo umuntu ashobora kumenya iyo yize ibi ngibi. U Rwanda nk’igihugu cyiyemeje ko 60% y’abanyeshuri bagana tekeniki, imyuga n’ubumenyi ngiro, ibi biragaragariza abantu bose ko bishoboka.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette

Buri munyeshuri witabiriye yabanje gutsinda mu cyiciro cy’amajonjora ku rwego rwa koleji, naho imishinga yabo ikazasesengurwa n’akanama k’inzobere 21 zifite uburambe mu nzego zitandukanye z’ubumenyingiro.

IMFURANZIMA Domitien / TheKaminuzaStar