Ku wa 5 Gicurasi 2025, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yatangaje ko igihugu cye kigiye gushyiraho umusoro wa 100% ku mafilime yose atakorewe imbere mu gihugu, harimo n’aya Hollywood yafatiwe hanze ya Amerika.
Ni icyemezo yise igisubizo ku nyungu z’imisoro itangwa n’ibihugu nka Canada, Ubwongereza na Australia, bishishikariza abatunganya amafilime bo muri Amerika kwimurira ibikorwa byabo hanze.
Icyakora iyi gahunda yateje impaka ndende mu nganda z’amafilime hirya no hino ku isi. Abayobozi bo muri Australia n’Ubwongereza batangaje ko iri teka rishobora guteza igihombo gikomeye mu ishoramari no mu mirimo y’abakorera mu rwego rw’amafilime, cyane ko ibihugu byabo bisanzwe bitanga inyungu z’imisoro ku bikorera b’abanyamahanga.
Trump we avuga ko izo nyungu z’imisoro zifasha gukwirakwiza ibitekerezo bihungabanya umutekano w’igihugu, akanavuga ko uwo musoro mushya uzafasha kuzahura inganda z’amafilime za Amerika no guhashya amafilime y’abanyamahanga yinjira ku isoko ry’imbere mu gihugu.
Nubwo hari abemera iyo gahunda nk’igisubizo cy’ubukungu bw’igihugu, haracyari impungenge ko izahungabanya ishoramari n’ubucuruzi hagati ya Amerika n’ibihugu byayo by’inshuti.
GATUNGANE Bella Sandrine / TheKaminuzaStar
