Kaminuza y’u Rwanda yatangaje ko yimuriye icyicaro cyayo gikuru mu nyubako iherereye mu Ishami ryayo rya Nyarugenge, ahazwi nko muri Camp Kigali.
Ni ibikubiye mu Itangazo ryasohowe na Kaminuza y’u Rwanda kuri uyu wa Mbere, tariki ya 5 Gicurasi 2025.
Yamenyesheje abafatanyabikorwa bayo ko Ishami rya Gikondo, ryari risanzwe rikoreramo ubuyobozi bukuru, ritazongera kuba icyicaro gikuru, ariko ko hazakomezwa gutangirwa amasomo.
Itangazo riti “Turabashimira ku bufatanye n’inkunga muduha bikomeje. Twiteguye gukomeza kubagezaho serivisi zacu aho twimukiye.”
Kaminuza y’u Rwanda yari ifite icyicaro mu Ishami rya Gikondo kuva mu 2013. Iyi nyubako nshya yimukiyemo iherereye Camp Kigali, yari yaratangiye kubakwa mu 2017, mu mushinga mugari wa miliyoni 40$ watewe inkunga na Koreya.
Amateka agaragaza ko tariki ya 3 Ugushyingo 1963 ari bwo Leta y’u Rwanda ifatanyije n’umuryango w’Abihayimana w’Abadominikani wakoreraga i Quebec muri Canada, bafunguye ku mugaragaro Kaminuza ya mbere mu Rwanda yahise yitwa Kaminuza Nkuru y’U Rwanda.
Iyi Kaminuza yatangiranye abanyeshuri 49, yafunguwe mu mujyi wa Butare ahitwa i Ruhande, ubu ni mu murenge wa Ngoma, Akarere ka Huye, ihabwa izina rya ‘Kaminuza Nkuru y’u Rwanda’.
Icyakora nyuma ryaje guhinduka Kaminuza y’u Rwanda, aho ubu ifite amashami icyenda na Koleje zirindwi zigamo abarenga ibihumbi 31, muri porogramu zirenga 200 kuva ku z’icyiciro cya mbere, izi cyiciro cya kabiri , icya gatatu n’izikirenga.
Raporo ya ’2024 Times Higher Education’ yagaragaje ko Kaminuza y’u Rwanda ari iya munani muri Kaminuza za mbere muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.
MUGIRANEZA Thierry / TheKaminuzaStar
