Ubukwe bwa Vestine na Ouédraogo bwashyizwe muri iyi Mpeshyi iza

Umuhanzikazi Ishimwe Vestine, uririmba mu Itsinda rya “Vestine & Dorcas” yemeje ko ububwe bwe n’umukinzi we w’Umunya-Burkina Faso, Idrissa Ouédraogo buzaba muri iyi Mpeshyi tariki ya 05 Nyakanga 2025.

Vestine atangaje ibi nyuma y’igihe gito aba bombi basezeranye imbere y’amategeko mu gikorwa cyari cyagizwe ubwiru. Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, yemeje ko ibirori by’ubukwe bwabo bizaba mu minsi mike iri imbere, ku itariki ya 05 Nyakanga 2025.

Vestine na Dorcas bamamaye cyane mu ndirimbo nka “Hariho Ibyiringiro” na “Imbere ni heza”, bakaba barubakiye umuziki wabo ku butumwa bw’ihumure n’ukwizera.

Mu gihe amaze mu muziki, Vestine yagaragaye nk’umuntu wiyubashye, w’inyangamugayo, ndetse uha agaciro umuryango ndetse n’idini rya ADEPR. Inkuru y’ubukwe bwe yishimiwe na benshi mu bafana be, ndetse n’abakunzi ba muzika yo kuramya no guhimbaza Imana.

Kuva basezeranye imbere y’amategeko, Ishimwe Vestine na Idrissa Ouédraogo bagaragaye inshuro nyinshi mu birori by’akataraboneka, bigaragaza ko bakomeje gutegura ubukwe bwabo ku buryo bwihariye kandi bwubashye Imana. Nubwo byinshi ku bijyanye n’imihango nyirizina bitaramenyekana, Vestine yatangaje ko bazatangaza byinshi mu minsi iri imbere.

Mu magambo yuje urukundo n’amarangamutima, Vestine yagize ati “Idrissa si umugabo wanjye gusa, ni inzu yanjye, umutima wanjye, umutekano wanjye, n’ahantu mpungira.”

Ubukwe bwa Vestine na Idrissa buvugisha benshi, haba mu bakunzi b’indirimbo ze ndetse n’abakurikira iby’ubuzima bw’abahanzi b’abanyamwuka, kuva ku wa 15 Mutarama 2025, ubwo byamenyekangaka mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, habereye umuhango wo gusezeranya aba bombi imbere y’amategeko.

Vestine yashyize hanze amatariki y’ubukwe bwe n’Umugabo we
Bimwe mu bitekerezo by’abakunzi ba Vestine kuri Instagram

MUHIRE Jean Berchmans / The Kaminuza Star