Umuhanzi w’Umunyarwanda, Ross Kana, yasezeye burundu muri 1:55AM, sosiyete yamufashaga mu bikorwa by’umuziki, avuga ko itubahirije amasezerano bagiranye.
Mu itangazo yasohoye ku wa Gatandatu, Ross Kana yatangaje ko atagikorana na 1:55AM, kompanyi yinjiyemo ku wa 1 Ukuboza 2023.
Yavuze ko impamvu nyamukuru yatumye asezera ari uko ibikubiye mu masezerano ye na sosiyete batabishyize mu bikorwa uko byari byateganyijwe.
Ross Kana, uzwi mu ndirimbo nka Foux de toi, Sesa na Mami, yavuze ko nubwo yari yizeye ubufatanye bwimbitse na 1:55AM, uko iminsi yicumaga yasanze hari ibitagenda neza.
Yagize ati “Nari nizeye ubufatanye bwimbitse, ariko uko igihe cyagiye kigenda, nasanze hari ibiri mu masezerano bitubahirizwa.”
Mu gihe yamaze muri iyo nzu ifasha abahanzi, Ross yakoze ibikorwa bitandukanye byakunzwe n’abafana, ariko avuga ko inyungu ze bwite zagiye zicirwaho iteka.
Ibi bije bikurikira amagambo ya Coach Gael, umuyobozi wa 1:55AM akaba n’umujyanama w’abahanzi bayibarizwamo, wavuze ko nta muhanzi n’umwe bahatira kuguma muri iyo nzu, asubiza ibivugwa ko nta nyungu abahanzi bahakura. Ibyo byatangajwe mu gihe hari ibihuha ko bamwe mu bahanzi batanu bari muri 1:55AM barimo Bruce Melodie, Kenny Sol na Ross Kana bivugwa ko batishimira imikoranire.
Nubwo gusezera kwe gushobora kugira ingaruka ku mishinga bari bafitanye, Ross Kana yavuze ko agiye gukomeza urugendo rwe nk’umuhanzi wigenga. Yashimye abafana be ku bwo gukomeza kumushyigikira, abasaba kuzamuba hafi mu rugendo rushya yatangiye.
MUHIRE Jean Berchimans / The Kaminuza Star


