Ni njye wayihaye Isi! – Akon yigambye Afrobeat

Umuhanzi Akon

Umuhanzi w’icyamamare muri R&B na Hip Hop, Akon, yatangaje ko ari we wagize uruhare runini mu kumenyekanisha injyana ya Afrobeat ku Isi, ahereye muri Nigeria kuva mu 2008.

Mu kiganiro yagiranye na News4JAX, Akon, ubusanzwe witwa Aliaume Damala Badara Thiam, yavuze ko icyo gihe yasinyishije umuhanzi Wizkid muri label ye “Konvict Music”, ndetse agafasha n’abandi bahanzi nka P-Square na D’Banj mu rugendo rwabo rwa muzika.

Akon yagize ati “Nashatse gufasha no kumenyekanisha impano za Afurika. Nakoranye n’abahanzi bo muri Afurika kugira ngo Isi ibone impano ziri muri Nigeria.”

Yavuze ko indirimbo “Chop My Money Remix” yakoranye na P-Square, ubu imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 52 kuri YouTube, yatumye injyana ya Afrobeat imenyekana ku rwego mpuzamahanga.

Nubwo muri iyi minsi Akon ahugiye mu mishinga y’iterambere rya Afurika—harimo n’umujyi uri kubakwa muri Sénégal yise Akon City—yemeje ko agikora umuziki kandi ko azakomeza gufatanya n’abahanzi nyafurika mu guteza imbere Afrobeat.

Akon yavukiye mu mujyi wa Missouri, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko akaba afitanye umubano na Sénégal, igihugu cy’inkomoko y’ababyeyi be, aho akunze kujya, ahanini bitewe n’imishinga itandukanye y’iterambere ahafite.

GATUNGANE Bella Sandrine / The Kaminuza Star