
Umuhanzikazi w’indirimbo zo guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine, wamamaye mu itsinda Vestine na Dorcas, yamaze guhindura izina akoresha ku mbuga nkoranyambaga, ubu yitwa Vestine Ouedraogo, akomoye ku mugabo we.
Iri zina yarishyizeho nyuma yo gushyingiranwa na Idrissa Ouedraogo, ukomoka muri Burkina Faso, ku wa 15 Mutarama 2025, mu muhango wabereye mu murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali.
Guhindura izina byakozwe mu rwego rwo kubaha umuco wa Burkina Faso, aho bisanzwe bimenyerewe ko umugore ashyiraho izina ry’umugabo we nk’ikimenyetso cy’ubumwe bw’umuryango no kwerekana ko yemewe nk’umufasha wemewe mu muryango mushya.
Nubwo bataratangaza niba hari indi mihango y’ubukwe izakurikira, yaba iy’iyobokamana cyangwa iya gakondo nyarwanda, iki cyemezo cyo kwiyita izina ry’umugabo we cyafashwe nk’intambwe ikomeye mu rugendo rushya rwabo nk’abashakanye.

Gatungane Bella Sandrine / The Kaminuza Star