Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) rwatangaje ko umunyamakuru Rugaju Reagan wa RBA yarenze ku mahame ngengamyitwarire y’itangazamakuru, mu kiganiro Urubuga rw’Imikino cyatambutse ku wa 28 Mata 2025, aho yumvikanye avuga amagambo atari akwiye, yibasira Umutoza Seninga Innocent.
Mu butumwa uri rwego rwanyujije ku rukuta rwarwo rwa X mu mugoroba wo kuri uyu wa Kane, rwavuze ko nyuma yo gusuzuma ibyavugiwe muri icyo kiganiro, basanze Rugaju yarishe ingingo ya kabiri n’iya 13 z’amahame y’umwuga.
Ingingo ya kabiri y’amahame y’umwuga isaba umunyamakuru kwirinda gusebanya, gutukana no guharabika, mu gihe iya 13 imusaba gutandukanya ibitekerezo bye bwite n’ibyo atangariza rubanda.
RMC ivuga ko nyuma yo kuganirizwa, Rugaju yemeye amakosa yakoze, anabisabira imbabazi.
Ubuyobozi bw’uru rwego bwaburiye abanyamakuru bose, cyane cyane abakora ibiganiro bya siporo, ko bakwiye kwirinda gukoresha ibitangazamakuru mu nyungu zabo bwite cyangwa mu migambi yo kwihimura no kwandagaza abandi.
RMC kandi yashimangiye ko itazihanganira imyitwarire inyuranye n’amahame y’umwuga, isaba ko imiyoboro y’itangazamakuru ikoreshwa mu buryo buboneye, hagamijwe gutanga amakuru yizewe no kubahiriza ubunyamwuga.
Umuzi wa byose ni umunsi wa 25 wa Shampiyona
Intandaro y’ibyo umunyamakuru Rugaju Reagan yatangaje, ni ibyo Umutoza wa Etincelles FC, Seninga Innocent yatangarije Itangazamakuru mbere y’umukino w’Umunsi wa 25 wa Shampiyona, Rayon Sports yatsinzemo Etincelles FC ibitego 2-1, i Rubavu.
Seninga yagize ati “Umusivile aba ari umusivile; ntabwo ategura nk’umusirikare. Urumva nta bwoba mfite ku mukino wa Rayon Sports.”
Yakomeje agira ati “Ndi umwana wa APR, ndanabishimangira, ndanayikunda, ariko ubu ndi mu kazi. Urabyumva ko ejo [ku munsi w’umukino] ari urugamba. Rayon Sports igomba kuwuvaho [umwanya wa mbere] byanze bikunze, kuko natwe turi habi, dukeneye amanota atatu. Ubwo APR na yo igomba gukora uko ibishoboye, na yo igatsinda kugira ngo yongere iwusubirane.”
Nyuma y’umukino, mu kiganiro Urubuga rw’Imikino cya Radio Rwanda cyabaye ku wa Mbere, ni mwo Rugaju yagaragarije ukutishimira ibyo umutoza Seninga yatangaje.
Yagereranyije uyu mutoza na Karekezi Olivier wakiniye APR FC akayihesha ibikombe, ngo akaba avuka mu miryango ikomeye y’abajenerali, ariko we utarigeze avuga ko ari umwana wa APR.
Rugaju ati “Karekezi yakoze buri kimwe cyose ngo APR imere neza. Ntiyigeze atangaza ibintu nk’ibyo by’amafuti, by’ubujiji. [Mu ijwi rihanitse] ubwenge ni iki? Ubwenge ni ukutavanga amarangamutima n’akazi. Uri kwigira nk’aho uri Gen. Mubaraka [Muganga]. Uri APR gute? Wari uri ku Murindi ishingwa? Ngo ‘njyewe ndi APR’, uri APR gute? [Bagenzi be baraseka]. Uri umufana nka Rujugiro, nk’undi wese. Urasanzwe.”
Uyu munyamakuru uri mu bakurikirwa cyane mu Urwagasabo, yasoje ubutumwa bwe asabira uyu mutoza wa Etincelles FC kwirukanwa mu kazi.
Icyakora mu biganiro byo ku wa Kabiri no ku wa Gatatu, Reagan yagaragaje ukwicuza ku byo yavuze, yemera ko yakoresheje amagambo akakaye, ndetse anavuga ko yasabye imbabazi Umutoza Seninga.
Imbabazi yasabye zashimangiwe n’ubutumwa uyu mutoza yanditse ku rukuta rwe rwa X. Ati “Nta mfura irwara inzika. Reagan, kuba waransabye imbabazi mu gikari, ukabitangaza no kuri radiyo, buriya warabohotse! Humura narakubabariye.”
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane ariko, Etincelles FC yatangaje ko yahagaritse Umutoza Seninga, ashinjwa imyitwarire idahwitse.
Umwe mu bantu bo hafi muri Etincelles FC, yabwiye IGIHE ko Seninga atahagaritswe kubera ubushyamirane nka bimwe mu byavuzwe ko atumvikana na Team Manager w’ikipe, ahubwo ko “mu ijoro ryakeye yafashe ibisindisha ahita yivana mu mwiherero w’ikipe ntawe asezeye.”
Uyu mutoza ntiyatoje umukino w’Umunsi wa 26 wa Shampiyona y’u Rwanda, wabereye mu Karere ka Rubavu, kuri uyu wa Kane, tariki ya 1 Gicurasi 2025, aho Etincelles FC yanyagiye Musanze FC ibitego 3-0.

ISHIMWE Yarakoze Seth Kefa / The Kaminuza Star


