Umuhanzi w’Umunya-Nigeria, Davido, yatunguye umugore we Chioma ku isabukuru ye y’imyaka 30, amuha imodoka nshya ya Mercedes-Benz G-Wagon.
Ibirori byabereye mu rugo rwabo ku mugoroba wo ku wa 30 Mata 2025. Iyo modoka ifite agaciro k’ibihumbi 350$, angana na miliyoni zisaga 500 Frw.
Chioma yahawe iyo mpano nk’uko bisanzwe, kuko Davido akunze kumutungura ku isabukuru. Buri mwaka amuha impano z’agaciro ndetse akanamutegurira ibirori byihariye.
Ibi bibaye mu gihe Davido aherutse gutangaza ko ari gutegura ubukwe bwa “White Wedding” n’umugore we. Buzabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Kanama 2025.
Davido yavuze ko buzaba ari ubukwe bwihariye kandi buzatungura benshi.
Aba bombi batangiye gukundana mu 2018, nyuma yo kumenyana bari muri Kaminuza ya Babcock mu 2013. Nyuma y’imyaka itanu, Davido yamwambitse impeta.
Bakoreye ubukwe mu 2024 mu buryo bwa gakondo. Ubu bafitanye abana b’impanga, mu gihe imfura yabo yitabye Imana mu 2021.

GATUNGANE Bella Sandrine/ The Kaminuza Star


