Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis yitabye Imana ku myaka 88 y’amavuko.
Ni amakuru yatangajwe na Cardinal Kevin Farrell, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, saa Tatu na mirongo ine n’itanu, aho yavuze ko yapfiriye mu rugo rwe rwa Casa Santa Marta i Vatican.
Ati “Bavandimwe bakundwa, mbabajwe no kubamenyesha ko Nyirubutungane Papa Fransisiko yitabye Imana, saa Moya na mirongo itatu n’itanu za mu gitondo.”
Akomeza agira ati “Umwepisikopi wa Roma, Fransisiko, yasubiye mu rugo kwa Data.”
Uyu mu Cardinal wabitse urupfu rwa Papa, yavuze ko ubuzima bwe bwose yabuhariye gukorera Nyagasani no gukorera Kiliziya ye.
Ati “Yatwigishije kubaho twubaha ivanjiri, dufite ubutwari n’urukundo rusangiye bose, cyane cyane abaciye bugufi n’abatagira kivurira. Dufite umutima ushimye cyane ku rugero yadusigiye nk’umwigishwa w’ukuri wa Nyagasani Yezu, dusabira roho ye kugira ihumure mu rukundo rudasanzwe rw’Imana Imwe mu Butatu Butagatifu.”
Papa Francis atabarutse nyuma y’amazi abiri avuye mu bitaro nyuma yo kumara igihe arwaye indwara zifitanye isano n’ubuhumekero.
Icyakora nyuma yasaga nk’uworohewe, dore ko no ku Cyumweru cya Pasika tariki ya 20 Mata 2025 yari yatuye igitambo cya Misa.
Papa Francis utabarutse ku 88 yakunze kurangwa n’indwara z’ubuhumekero igihe kinini, ndetse mu myaka ye y’ubuto yigeze kurwara indi ndwara y’ubuhumekero izwi nka ‘Pneumonia’, nyuma igice cy’igihaha kimwe kiza gukatwa.
Mu 2013 nibwo Karidinali Jorge Mario Bergoglio yatorewe kuyobora Kiliziya Gatorika, uyu wari waravukiye i Buenos Aires muri Argentine, ku itariki ya 17 Ukuboza 1936, yabaye Papa wa 266, afata izina rya Faransisiko (Francis ).
Icyo gihe yari abaye Papa wa mbere uturutse mu muryango w’Abayezuwiti, n’uwa mbere uturutse ku mugabane wa Amerika, na Papa wa mbere udakomoka ku mugabane w’i Burayi kuva mu kinyejana cya munani.
MUGIRANEZA Thierry / The Kaminuza Star


