Kwibuka31: Assoc. Prof. Muganga yasabye abanyeshuri ba UR guharanira ko ‘Never Again’ iba ibikorwa

Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Assoc. Prof. Didas Kayihura Muganga, yasabye abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda (UR), Ishami rya Huye kugira uruhare mu kubaka u Rwanda rushya ruzira amacakubiri, bagashyira mu bikorwa indahiro ya “Never Again” binyuze mu guharanira ubumwe n’uburinganire mu Banyarwanda. 

Ibi yabivuze kuri uyu wa Mbere, mu Mugoroba wo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa UR Huye ruruhukiyemo imibiri y’abasaga 500.

Mu butumwa bwe, Assoc. Prof. Muganga yavuze ko kaminuza ifite inshingano zikomeye mu gutegura ejo hazaza h’igihugu, abashishikariza guharanira kubyaza umusaruro amahirwe yo kwiga atangwa hadashingiwe ku bwoko, ahubwo hakurikijwe ubushobozi.

Yagize ati “Nka Kaminuza dushaka gukomeza gutanga amahirwe angana ku banyeshuri bose, hashingiwe ku bushobozi, si ku bwoko. Igihugu kibategerejeho byinshi. Ijambo ‘Never Again’ rikwiye kuba ubuzima, si amagambo gusa.”

Yibukije uko Jenoside yakorewe Abatutsi yageze no muri kaminuza, aho abantu bize bagombaga kurengera abandi ari bo bayoboye ubwicanyi.

Ati “Abakabaye barera abazavamo abahanga ni bo bishe bagenzi babo, ndetse bajya no hanze y’iyi kaminuza kwica abarwariye mu bitaro. Ahakabaye hahungirwa habaye ikibuga cy’ubwicanyi. Abari abahanga icyo gihe ni bo bananiwe gukora igikwiye.”

Yasabye urubyiruko kurwanya ivangura n’amacakubiri, bagaharanira kubaka igihugu cyuje ubumwe.

Ati “Umunsi nk’uyu ntukwiye gufatwa nk’umuhango, ahubwo ni igihe cyo kwiyemeza ko amateka mabi atazasubira. Ahubwo bishoboka wajya uba kenshi kuko ni ingenzi.”

Yanavuze ko buri shami rya Kaminuza y’u Rwanda rizajya rifata umunsi wo kwibuka nk’uyu, kugira ngo amateka y’igihugu yigishwe, hanubakwe icyizere n’ubumwe mu banyeshuri.

Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Assoc. Prof. Didas Kayihura Muganga

Mu buhamya bwatanzwe, Nzarubara Jean Marie Vianney, warokokeye muri UR Huye, yavuze ko itotezwa ry’abanyeshuri b’Abatutsi ryatangiye kera, cyane cyane mu 1973 ubwo bamwe birukanwaga na bagenzi babo, abandi bagafungwa bazira uko bavutse. Yagaragaje uburyo ubwicanyi bwatangiye gukaza umurego ku wa 20 Mata 1994, ubwo abarimu n’abanyeshuri b’abasirikare batangiraga kwica abo biganaga.

Yagize ati “Ku wa 21 Mata amasasu menshi yumvikaniye i Tumba no mu nkengero za Kaminuza. Bagendaga bashakisha abantu mu macumbi, muri resitora no mu ishyamba rya Arboretum.”

Avuga ko bamwe mu basirikare bakomerekeye ku rugamba bari bazanywe kuvurirwa muri UR Huye, ariko nyuma bakajya mu bwicanyi bwahitanye benshi.

Yasabye urubyiruko n’abitabiriye uyu mugoroba kwishimira amahoro igihugu gifite ubu, aho abantu bagenda batagomba kwerekana irangamuntu, anabasaba gukoresha imbuga nkoranyambaga mu guhangana n’abapfobya Jenoside.

Nzarubara Jean Marie Vianney

Bamwe mu banyeshuri ba UR Huye baganariye na The Kaminuza Star bagaragaje ko uyu mugoroba wa Kwibuka wabahaye isomo rikomeye.

Byishimo Honore yagize ati “Kwibuka ni ukugarura umuco mwiza wari mu bantu mbere y’uko bashyirwamo ingengabitekerezo ya Jenoside, tugakurwamo urwango n’amacakubiri bari baratubibyemo, hanyuma tukaba twagira imyumvire y’ukuri yo kumva ko turi Abanyarwanda, tukagira urukundo hagati yacu bityo tukubaka u Rwanda twifuza.”

Mushimiyimana Charte na we yavuze ko yakuye isomo rikomeye mu buhamya bwatanzwe, by’umwihariko ku ruhare rw’urubyiruko muri Jenoside, ashimangira ko azaharanira kurandura amacakubiri mu rubyiruko.

Ati “Kubera ko ari twe mbaraga z’igihugu, ni twe baheraho baza kubwira iby’amacakubiri. Itafari ryanjye ni ukwigisha urubyiruko bagenzi banjye, kandi koko iki gikorwa cyakozwe mu gihugu cyadusubije inyuma. Kugira ngo rero twubake iterambere ryacu nk’urubyiruko turasabwa gushyira hamwe, tugakorana umwete kandi tuziba icyuho cyabayeho mu rubyiruko ndetse no mu Rwanda hose muri rusange.”

Umunsi nyir’izina wo Kwibuka ku rwego rwa Kaminuza y’u Rwanda uteganyijwe kuba kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 22 Mata 2025, ariko buri shami rya UR rifite umunsi waryo wo Kwibuka ku giti cyaryo.

ISHIMWE Yarakoze Seth Kefa / The Kaminuza Star