FERWAFA yashwishurije Rayon Sports yifuzaga kwikiza Mukura VS

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamaze kwemeza ko umukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro hagati ya Mukura Victory Sports na Rayon Sports FC ugomba gusubirwamo nk’uko byari byemejwe mbere, nyuma yo gutesha agaciro ubujurire bwa Rayon Sports yasabaga gutera mpaga y’ibitego 3-0.

Komisiyo y’Ubujurire ya FERWAFA yemeje ko icyemezo cyafashwe na Komisiyo y’Amarushanwa ku wa 17 Mata 2025 cyari gikwiye kandi gifite ishingiro, kuko cyasobanuye neza ko umukino wahagaze ku munota wa 27 ku mpamvu zitari zitewe n’imwe mu makipe, ahubwo ko byatewe n’impamvu ntakumirwa zateje ikibazo cy’ibura ry’amashanyarazi kuri Stade Huye.

Mu ibaruwa FERWAFA yandikiye Rayon Sports yagaragaje ko Komisiyo y’Ubujurire yateranye ku wa 19 Mata 2025 igasuzuma ibitekerezo byose Rayon Sports yari yatanze mu bujurire bwayo ariko ikanzura ko bitahindura icyemezo cyari cyarafashwe. Ibi bivuze ko umukino uzasubukurwa ku wa Kabiri tariki 22 Mata 2025 saa cyenda zuzuye kuri Stade Huye, uhereye ku munota wa 27, aho umukino wari ugeze ubwo wahagarikwaga.

Rayon Sports yari yagaragaje ko ikibazo cyatambamiye umukino cyaturutse ku burangare bwa Mukura VS nk’ikipe yari yakiriye, ivuga ko habayeho kudategura neza ikibuga n’ibikoresho by’amatara. Yanashinje kandi FERWAFA kubogamira ku ruhande rwa Mukura ndetse no kudaha agaciro amategeko mpuzamahanga ya FIFA na CAF yerekeye inshingano z’ikipe yakiriye umukino.

Icyakora FERWAFA yavuze ko ibyemezo byose byafashwe byubahirije amategeko agenga amarushanwa, by’umwihariko ingingo ya 38 ivuga ku bihagarika umukino ku mpamvu zidasanzwe (force majeure). Komisiyo y’Ubujurire yemeje ko ikibazo cy’amashanyarazi cyatewe n’impamvu idateganyijwe kandi idashobora kwirindwa, bityo ko nta ruhande rukwiye kubibazwa.

Mu ibaruwa y’ubujurire bwa Rayon Sports, iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda yari yavuze ko mu gihe amategeko atubahirijwe ngo itere Mukura VS mpaga, yo izemera kuyiterwa, ikikura mu Igikombe cy’Amahoro.

Mu ibaruwa yo gutera utwatsi ubujurire bw’iyi kipe ikomoka i Nyanza, FERWAFA ntacyo yigeze ivuga ku ngamba yayifatira iramutse yanze gukina umukino uteganyijwe.

Mukura VS nk’ikipe izakira umukino, yatangaje ko abari baguze amatike ku mukino ubanza bazongera kuyinjiriraho, naho mu gihe cya vuba ikaza gushyira hanze uburyo abandi basigaye bazaguramo amatike.

ISHIMWE Yarakoze Seth Kefa / The Kaminuza Star