Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo-Rwanda) cyatangaje ko kuva ku wa 11 kugeza ku wa 13 Mata 2025, imvura nyinshi iri hagati ya milimetero 25 na 60 ku munsi izagwa mu bice bitandukanye by’Igihugu. Abaturage barasabwa kwitegura no gufata ingamba zo kwirinda ibiza.
Iyi mvura izibasira cyane Umujyi wa Kigali, Intara y’Amajyaruguru, iy’Iburengerazuba, ndetse n’uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru. Meteo-Rwanda iraburira Abanyarwanda ko iyi mvura ishobora guteza imyuzure, isuri, inkangu ku misozi ihanamye ndetse n’ingaruka zituruka ku nkuba.
Iki kigo cyongeye gushishikariza abaturage kongera ingamba zo kurwanya ibiza, harimo gusibura imiyoboro y’amazi, gucukura ibyobo bifata amazi y’imvura, no kwimuka ahashyira ubuzima mu kaga.
Mu myaka ibiri ishize, mu Itumba hagaragayemo imvura nyinshi yateje ibiza bikomeye. Tariki ya 3 Gicurasi 2023, imvura yaguye mu Majyaruguru no mu Burengerazuba yahitanye abagera kuri 130, cyane cyane mu Karere ka Rubavu aho umugezi wa Sebeya wuzuye, amazi agasanga abaturage mu nzu ninjoro baryamye, bikaviramo bamwe kuhaburira ubuzima.
Nanone, mu mvura yaguye mu ijoro ryo ku wa 29 Mata 2024, abantu 17 barapfuye barimo 11 bakubiswe n’inkuba.
Uturere twibasiwe cyane n’ibiza mu 2024 ni Burera, Musanze, Gakenke, Rutsiro, Nyabihu na Rusizi.
Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) ihora isaba abaturage kwirinda ibiza hakiri kare, bagafata ingamba zirimo kuzirika ibisenge, gutunganya imirwanyasuri no kwirinda gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga igihe imvura iri kugwa kugira ngo bagabanye ibyago byo gukubitwa n’inkuba.
MASENGESHO Ruben / The Kaminuza Star


