Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko ibiciro ku isoko byazamutseho 4.9% mu kwezi kwa Werurwe 2025, ugereranyije na Werurwe 2024.
Byatangarijwe muri Raporo y’Igipimo cy’Impinduka z’Ibiciro ku isoko (CPI), aho yerekana ko iri zamuka ryatewe ahanini no kwiyongera kw’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye (byazamutseho 3.5%), ubwikorezi (11.8%) ndetse n’amafunguro n’icumbi (10.8%).
Ibiciro mu mijyi byazamutse cyane kurusha mu byaro, aho mu mijyi byiyongereyeho 6.5% mu mwaka umwe, cyane cyane bitewe n’izamuka rya 6.4% ku biribwa n’ibinyobwa bidasembuye, ndetse na 14.1% ku mafunguro n’icumbi. Mu byaro ho, ibiciro byazamutseho 3.9%, ahanini bitewe n’izamuka rya 2.3% ku biribwa n’ibinyobwa bidasembuye n’iry’ibinyobwa bisembuye n’itabi ryazamutseho 6.5%.
Ugereranyije Werurwe na Gashyantare 2025, ibiciro byiyongereyeho 1.9% ku rwego rw’igihugu, bikaba byaratewe ahanini n’izamuka rya 3% ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye. Mu mijyi, izamuka ryari 1.3% naho mu byaro ryari 2.2%.
Abaturage batandukanye baganiriye na The Kaminuza Star bavuze ko izamuka ry’ibiciro ryatangiye kubagiraho ingaruka, cyane cyane ku biribwa by’ingenzi nk’umuceri.
Umwe mu batuye mu Karere ka Huye yagize ati “Urebye birimo biradutera inzara. Umuceri ugihendutse buri muntu yisangagamo, umuntu yagira 500 Frw akagura inusu, 1000 Frw akaba yagura ikiro, ariko ubu byarahenze ku 1000 Frw ntiwawubona, kandi uba ukeneye n’uburisho.”
Abacuruzi b’ibiribwa mu isoko rya Tumba na bo bemeza ko ibiciro byazamutse koko, ku buryo hari ibyo batakirangura kubera ubwoba bwo kubura abakiriya.
Umwe yagize ati “Umuceri waguraga 22,000 Frw uri kugura 28,000 Frw, uwaguraga 30,000 Frw uri kugura 38,000 Frw, uwaguraga 35,000 Frw ubu ni 40,000 Frw. Hari n’iyo tutakirangura kuko ibura uyigura.”
Imibare y’iri zamuka ry’ibiciro igiye hanze mu gihe Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi iherutse gutangaza ko igihembwe cy’ihinga A cyatanze umusaruro uhagije.
MASENGESHO Ruben / The Kaminuza Star


