Kwibuka31: Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bacanye Urumuri rw’Icyizere

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bacanye Urumuri rw’Icyizere

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bacanye urumuri rw’icyizere mu gutangiza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igahitana inzirakarengane zirenga miliyoni imwe.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Mata 2025.

Tariki 7 Mata, buri mwaka, ni Umunsi Mpuzamahanga wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kuzirikana ubugome yakoranywe ndetse n’ingaruka zayo ku Banyarwanda n’Isi muri rusange.

Ni umwanzuro Inteko Rusange ya Loni, yafashe mu 2003, aho guhera muri uwo mwaka, Isi yose yifatanya n’Abanyarwanda mu kwibuka no guha icyubahiro Abatutsi barenga miliyoni bazize Jenoside.

Uyu muhango wo gucana Urumuri rw’Icyizere wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi basaga ibihumbi 250 biciwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida Kagame afatanyije na Madamu Jeannette Kagame bacanye urumuri rw’icyizere rukomeza kwaka kugeza iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi irangiye.

Iki gikorwa cyabanjirijwe no gushyira indabo ku mva zishyinguyemo Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994.

Uru rumuri rugaragaza ko u Rwanda rufite icyizere cyo gukomeza kubaho mu myaka myinshi iri imbere.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bacanye Urumuri rw’Icyizere

Uru rumuri rugaragaza ko u Rwanda rufite icyizere cyo gukomeza kubaho mu myaka myinshi iri imbere

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye abishwe muri Jenoside

MUGIRANEZA Thierry / The Kaminuza Star