Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatumijeho abarimo abahagarariye ikipe ya Kiyovu Sports na Musanze FC mu kurushaho gucukumbura ukuri ku majwi ya Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’ na Shafiq Bakaki aherutse kujya hanze.
Mu bandi batumijweho na FERWAFA harimo Umutoza Wungirije muri Musanze FC, Imurora Japhet, uwo Migi yavuze ko yanga, ndetse n’umukinnyi Batte Sheif wa Musanze FC, bivugwa ko ari we wafashe amajwi y’ibiganiro bya Migi na Bakaki.
Abahamagajwe bamenyeshejwe ko bagomba kuzitaba Komisiyo Ngengamyitwarire ku Cyumweru, tariki ya 6 Mata 2025, Saa Munani z’amanywa ku cyicaro cya FERWAFA, i Remera.
Iyi ntambwe itewe nyuma y’uko amajwi y’ikiganiro cya Migi na Bakaki akijya hanze, ikipe ya Muhazi United Migi asanzwe akoreramo akazi nk’Umutoza Wungirije yahise imuhagarika by’agateganyo.
Nyuma y’ibyo, FERWAFA na yo yahise ishyikiriza iki kibazo Komisiyo Ngengamyitwarire yayo kugira ngo igikurikirane hakurikijwe amategeko.
Mbere y’uko Migi yitaba iyi Komisiyo tariki 22 Werurwe, hamwe n’abakinnyi batatu ba Musanze FC ari bo Bakaki Shafiq na Muhire Anicet ‘Gasongo’ bakina mu bwugarizi ndetse n’umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu ‘Shaolin’, uyu Mutoza wa Muhazi yandikiye ikipe ye na FERWAFA ibaruwa ivuga ko ibyo yavuze mu majwi bitari ugusaba ruswa, ahubwo ko yari ari mu bushakashatsi bwo kumenya niba umukinnyi Shafiq Bakaki atarya ruswa ngo azamujyane muri Muhazi United.
Ibikubiye mu kiganiro Mugiraneza yagiranye na Bakaki
Migi yagize ati ”Shafiq uranyumva?” [Undi arikiriza]. Akomeza agira ati “Umwaka utaha mfite imbanzirizamasezerano yo gutoza Kiyovu Sports. Umwaka utaha nzaba ndi umutoza wa Kiyovu Sports. Ngira ngo urabizi ko n’umwaka ushize nari ngiye kugutwara muri Muhazi? Rero ntabwo nazajya gutoza muri Kiyovu Sports yaragiye mu Cyiciro cya Kabiri. Ubu turi gukora ibishoboka byose ngo Kiyovu igume mu Cyiciro cya Mbere.”
Mugiraneza wahoze ari umutoza wungirije wa Musanze FC mbere yo kujya mu Burasirazuba, akomeje abaza Shafiq icyo yamufasha muri uwo mukino ngo ikipe ibone amanota.
Ati “Hanyuma y’ibyo uramfasha iki rero, kandi umwaka utaha tuzaba turi kumwe? Ntubizi ko ntajya mbeshya wa mugabo we? [Shafiq ahita aseka] Migi arakomeza ati ”Urabizi [Imurora Japhet] Drogba (Umutoza Wungirije wa Musanze FC) simukunda, uzi ibintu yankoze, kandi nawe ibyo yagukoze urabizi.”
Shafiq yahise asubiza uyu mutoza wa Muhazi ko bari mu Gisibo bijyanye n’uko uyu Munya-Ouganda ari Umuyisilamu mu myemerere. Ati “Umutoza, urabizi turi mu Gisibo. Rero ntabwo nzi ikintu nagufasha.”
Migi yahise akomeza ati “Sinzi ikintu wamfasha kuko ndashaka kuvugana nawe, na [Nsabimana Jean de Dieu] Shaolin (Umunyezamu wa Musanze FC) na [Muhire Anicet] Gasongo (myugariro wo hagati). Gasongo ariko ntabwo agikina? [Shafiq yemeza ko azakina] Gasongo we ndamwizeye 100%, ni inshuti yanjye. Ubwo rero sinzi wowe ikintu wamfasha wa mugabo we!”
Shafiq yagarutse ashimangira ko ikibazo ari Igisibo. Ati “Ikibazo ni Igisibo (Swaum).”
Migi akomeza amubaza icyo yakora, birangira Shafiq amugiriye inama yo kuvugisha abandi bakinnyi. Uyu munyabigwi wa APR FC n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yahise amusaba nimero za Shaolin, avuga ko iza Gasongo zo azifite. Amwemerera ko azimuha kuri WhatsApp, ikiganiro kikarangira uko.
Aya makuru iriya Kipe yo mu Majyaruguru yayamenyeye igihe maze iburizamo uwo mugambi, ndetse uwo mukino w’Umunsi wa 21 wa Shampiyona urangira Musanze FC itsinze Kiyovu Sports ibitego 3-0.


Umugande, Bakiki Shafiq, ku munota wa 51 yatsindiye ikipe ye igitego cya kabiri cy’umutekano. Ni mu gihe ibindi bibiri byose byatsinzwe na rutahizamu w’Umunya-Nigeria, Sunday Inemesit.


ISHIMWE Yarakoze Seth Kefa / The Kaminuza Star


