Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj. Gen. (Rtd) Murasira Albert, yabwiye Abasenateri ko ahantu 522 hashobora kuzibasirwa n’ibiza ku buryo byazagira ingaruka ku baturage ibihumbi 100 bahatuye.
Ibi Maj. Gen. (Rtd) Murasira Albert, yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri ubwo yagezaga ku Nteko Rusange ya Sena gahunda igihugu gifite mu guhangana n’ibiza byibasira ibice bitandukanye by’igihugu mu bihe by’itumba.
Yavuze ko utu duce 522 turimo inzu ibihumbi 22, dutuwe n’abagera ku bihumbi 100 ndetse na hegitari ibihumbi 25 zikorerwaho ubuhinzi gusa, ko biri mu byo MINEMA ihozaho ijisho kugira ngo ubuzima bw’abahatuye butabarwe mbere y’uko ibiza bibibasira.
Yagize ati “Byose turabikurikirana tukavuga ngo aha ni ho tugomba guhoza ijisho, haramutse hagize ikiba cyangwa igishaka kuba tukaburira abantu mbere y’igihe, ariko byaramuka binabaye tukaba twiteguye gutabara.”
Maj. Gen. (Rtd) Murasira yavuze ko ubudahangarwa bw’ibice bitandukanye byo mu gihugu ku guhangana n’ibiza buri ku rugero rwa 46%.
Ati “Ubudahangarwa buri hasi. Ubushakashatsi twakoze ku gipimo cy’ubudahangarwa ku biza bugaragaza ko mu nzego zitandukanye nk’uko wavuga ibikorwaremezo, ubuhinzi, dusanga mu gihugu turi kuri 46%.”
Akomeza agira ati “Ni ukuvuga ko hari aho biri hejuru n’aho biri hasi. Iyo nyigo yarakozwe kandi uko ubudahangarwa bujya hasi ni ko wibasirwa kurushaho n’umuyaga muke, ugasanga inzu yawe irawujyanye.”
MINEMA ivuga ko mu turere twa Rubavu, Rutsiro na Nyabihu niho hari uduce dufite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’ibiza.
Mu ngamba zafashwe mu guhangana n’ibiza harimo gushishikariza abaturage gutura ahantu hadashyira ubuzima bwabo mu kaga, kuzirika ibisenge by’inzu, gufata amazi y’imvura ava ku nzu, gusibura imiferege ndetse aho itari igacibwa no kurinda inzu gucengerwamo n’amazi.
Raporo ya Minisiteri y’Ibidukikije igaragaza ko mu myaka icyenda yashize kugeza mu 2023, abantu 1595 bishwe n’ibiza bitandukanye, mu gihe byakomerekeje abandi 2368.
Imyuzure yishe 307 ikomeretsa 101, inkangu zihitana abantu 425 zikomeretsa 187, inkuba zica abantu 538 zikomeretsa 1338, imvura nyinshi ihitana 315 ikomeretsa 612, mu gihe umuyaga mwinshi wo wahitanye abantu 10, ukomeretsa abandi 128.
NIYONYUNGU Aloys/ The Kaminuza Star


