Hari abacyitiranya n’amarozi: RBC yasabye ubufatanye mu kurandura gituntu
Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), gisaba inzego zitandukanye kugira uruhare mu kuzamura imyumvire y’abaturage ku ndwara y’igituntu kugira ngo icike burundu.
Ni nyuma y’uko bamwe mu baturage bakomeje kwitiranya iri ndwara n’amarozi cyangwa izindi, bakanga kujya kwa kwivuza.
Gahongayire Jeannine wo mu Karere ka Bugesera, mu buhamya bwe, avuga ko we n’umugabo we barwaye indwara y’igituntu bakeka ko ari amarozi.
Yagize ati “Twabanje gukeka ko baturoze, ariko nyuma tujya kwa muganga dufashijwe n’Umujyanama w’Ubuzima, basanga ari indwara y’igituntu, baratuvura turakira.”
Uyu mubyeyi yashimiye inzego z’ubuzima zabitayeho bagakira indwara y’igituntu.
Ati “Ndashima inzego z’ubuzima kandi nshishikariza abaturage bagenzi banjye ko igihe bagaragaraje ibimenyetso by’indwara y’igituntu bagomba kwihutira kujya kwa muganga.”
Habarurema Johnson we agira ati “Nabanje kugura utunini ariko inkorora iranga ndetse nkanababara cyane nkakorora ncira amaraso. Twabanje gukeka ko bandoze ariko nyuma njya kwa muganga, ibizamini bigaragaza ko ndwaye igitutu baramvura ndakira.”
Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami rishinzwe kurinda no gukumira indwara muri RBC, Dr Patrick Migambi, yasabye inzego zitandukanye kugira uruhare mu kuzamura imyumvire y’abaturage ku ndwara y’igituntu kugira ngo icike burundu.
Yagize ati “Turasaba ubufatanye bw’inzego zose mu kwigisha abaturage kugira ngo nibagaragaza ibimenyetso by’indwara y’igituntu bihutire kujya kwa muganga, kuko iyo batinze kwivuza bibaviramo urupfu.”

RBC ivuga ko mu mwaka ushize wa 2023/2024, abaturage 8.551 barwaye indwara y’igituntu, barimo 92 barwaye icy’igikatu.
Bimwe mu bimenyetso biranga indwara y’igituntu birimo inkorora imara cyangwa irengeje ibyumweru bibiri, kugira umuriro, kubira ibyuya cyane cyane nimugoroba, kubabara mu gatuza no kugira ikizibakanwa.
NTAGARA Delphine/ The Kaminuza Star


