
Itorero ry’umuco rya Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Nyarugenge, iryo mu Ishami rya Huye n’iryo mu Ishami rya Busogo, ni yo yegukanye ibihembo mu marushanwa y’imbyino gakondo mu mashuri makuru na za kaminuza yateguwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi.
Ku wa 18 Mutarama 2025, ni bwo Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi (MoYA), yatangije amarushanwa y’imbyino gakondo, yagenewe amatorero gakondo yo muri za kaminuza n’amashuri makuru yo mu Rwanda, ku nsanganyamatsiko igira iti “Imbyino gakondo, umwimerere nyarwanda”.
Aya marushanwa yatangiriye mu Ntara y’Amajyepfo, muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya ya Huye, nyuma akomereza no mu zindi Ntara n’Umujyi wa Kigali.
Akaba agamije gukundisha urubyiruko umuco nyarwanda no kurwereka ko ibikorwa by’umuco byavamo akazi gatunga umuntu.
Ku Cyumweru tariki 30 Werurwe 2025, mu Ihema riherereye muri Camp Kigali, habereye igitaramo cyo gusoza ayo marushanwa.
Ni igitaramo cyari cyitabiriwe n’amatorero y’umuco 11 abarizwa mu mashuri makuru.
Aya akaba yari yaratsinze ku rwego rw’Intara.
Yose yaraserutse mu minota 25 kuri buri rimwe, ariyerekana mu mbyino gakondo ziganjemo agace buri Kaminuza iherereyemo.
Mu itangwa ry’ibihembo, hahembwe amatorero atatu yarushije andi, akaba yose yaje kuba ayo muri Kaminuza y’u Rwanda, mu mashami yayo atandukanye.
Umwanya wa mbere wegukanywe n’Itorero Inyamibwa ribarizwa muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Nyarugenge.
Aba basore n’inkumi biganjemo abiga amasomo y’ikoranabuhanga, batsinze andi matorero yose bari bahanganye.
Inyamibwa zahawe igihembo cya miliyoni 5 Rwf.
Umwanya wa kabiri muri aya marushwana wegukanywe n’Itorero Indangamuco rya UR-Huye, rihabwa igihembo cya miliyoni 3 Rwf.
Umwanya wa gatatu na wo watwawe n’Itorero Uruyange rya Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Busogo mu Karere ka Musanze.
Aba bari kuminuza mu buhinzi, ubworozi n’ubuvuzi bw’amatungo bahawe inyemezabwishyu yanditseho miliyoni 2 Rwf nk’igihembo.
Andi matorero uko yegukanye imyanya: Itorero Inkeshabirori rya Kaminuza rya Hanika Polytechnic ryabaye irya 11, Indangamirwa rya Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Rukara ryabaye irya 10, mu gihe Itorero Indatwa rya Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Nyagatare ryabaye irya cyenda.
Itorero Igisubizo rya Kaminuza ya INES- Ruhengeri ryabaye irya munani, Ingeri y’Abeza ry’Ishuri Rikuru ry’Imyunga n’Ubumenyingiro, Ishami rya Karongi (RP-Karongi) riba irya karindwi.
Inganzo rya RP-Kitabi ryabaye irya gatandatu, Itorero Inkumbuza rya Kaminuza ya East Africa riba irya gatanu, mu gihe Itorero Indakomwa rya RP-Gishari ryabaye irya kane.
Muri aya marushanwa kandi hahembwe, abantu ku giti cyabo bitwaye neza mu kugaragaza umuco nyarwanda, aho buri umwe yahembwe ibihumbi 100 Rwf.
Ihirwe Raisa usanzwe wiga mu Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro Ishami rya Karongi (RP-Karongi) yabaye umubinnyi mwiza.
Kayumba Junior Joseph usanzwe wiga muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Nyarugenge yahembwe nk’intore yahize izindi, naho Uwineza Marie Ange wiga muri Kaminuza ya INES Ruhengeri ahabwa igihembo cy’umuririmbyi mwiza.








MUGIRANEZA THIERRY / The Kaminuza Star

