Uko Polisi y’u Rwanda iri gutsinda urugamba rwo kurwanya ruswa

Mu bihe bishize, hari igihe wasangaga benshi bemera ko kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga utatanze ruswa ari ibintu bidashoboka, abashoferi iteka bakumva ko kugira icyo upfumbatisha umupolisi ari wo muti rukumbi wo kwidegembya mu muhanda

Muri iki gihe ibintu birasa nk’ibyahindutse. Ku mashuri yigisha gutwara ibinyabiziga no mu muhanda, abatwara ibinyabiziga bishimira impinduka zigenda zihagaragara, aho ruswa itakiri ihame nk’uko hamwe byahoze. Ubuyobozi bwa Polisi y’Igihugu bwafashe ingamba nshya, none abashaka impushya zo gutwara ibinyabiziga cyangwa abagenda mu muhanda babona serivisi ziciye mu mucyo.

Ibi bishimangirwa na bamwe mu bafite aho bahurira na polisi mu mirimo yabo ya buri munsi, baganiriye na The Kaminuza Star.

Umwarimu mu ishuri ryigisha gutwara ibinyabiziga i Huye, Ndikumana Arsène yagize ati “Mu myaka yashize, abantu benshi bumvaga ko kubona uruhushya rwo gutwara imodoka nta ruswa utanze ari inzozi, ariko maze imyaka ibiri nkora muri aka kazi; sinari numva ikibazo cya ruswa.”

Ndikumana avuga ko ubu ruswa bigoye kuyitanga mu gukora ibizamini kuko hagiyeho uburyo bushya. Ibizamini byo gutwara ibinyabiziga bikorwa n’abapolisi babiri aho kuba umwe; ibituma ngo bigorana ko hagira uwakira ruswa.

Ruswa mu gukorera impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga igenda igabanuka

Tekinoloji nayo iri muri zimwe mu nkingi mwikorezi zikomeje kwenyegeza irindimuka rya ruswa mu rwego rwa polisi.

Iyakaremye Robert utwara abagenzi kuri moto mu Karere ka Huye, avuga ko abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda basigaye bifashisha kamera, ku buryo bitakiborohera kwakira ruswa.

Ati “Ruswa ziragenda zicika kuko abapolisi bakoresha kamera. Nta cyuho bagipfa kubona cyo kwaka amafaranga abashoferi.”

Umuyobozi Ushinzwe Ubugenzuzi muri Polisi y’u Rwanda, ACP Emmanuel Karasi, yemeza ko hagiyeho ingamba zikomeye zigamije guhashya ruswa burundu.

Ati “Akenshi umuntu atanga ruswa iyo abonye serivisi zimugoye. Ni yo mpamvu twahisemo kwifashisha ikoranabuhanga. Ubu abapolisi bari mu muhanda bagomba kuba bambaye kamera, ndetse n’abakoresha ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga bagomba kuba bafite kamera, ibyo bakora byose bigenzurwa.”

ACP Emmanuel Karasi ashimangira ko ingamba zashyizweho ziri gutanga umusaruro

Mu kigo cya Polisi y’u Rwanda, hashyizweho icyumba cyihariye (Monitoring Room) kigenewe gukurikirana uko serivisi zitangwa, haba mu gukoresha ibizamini cyangwa mu rwego rw’umutekano wo mu muhanda. Si aho gusa, kuko no mu byumba bikorerwamo impushya zo gutwara ibinyabiziga by’agateganyo hashyizwemo kamera, kugira ngo hatagira amanyanga cyangwa ubutiriganya ubwo ari bwo bwose buzamo.

Mu byumba bikorerwamo impushya z’agateganyo zo gutwara ibinyabiziga hashyizwemo za kamera

Icyakora nubwo izi ngamba zimaze gutanga umusaruro ku rugero runaka, ruswa ntiracika burundu. Raporo ya 2024 y’Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane mu Rwanda, TI-Rwanda (Transparency International Rwanda) yagaragaje ko Polisi yaje ku mwanya wa kabiri mu bigo bivugwamo ruswa, aho umuntu umwe yishyuraga impuzandengo ya 106,379 Frw nk’amafaranga yatanzwe nka ruswa.

Mu rwego rw’ubucamanza ni ho hagaragaye ruswa nyinshi kurusha ahandi, aho impuzandengo y’amafaranga yatanzwe nka ruswa yageze ku 271,428 Frw ku muntu umwe.

Nubwo bimeze gutyo ariko, u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere muri Afurika mu kurwanya ruswa, aho ruza ku mwanya wa gatatu nyuma ya Botswana na Seychelles. Ku rwego rw’Isi, u Rwanda rufite umwanya wa 43 n’amanota 57% mu kuyihashya.

Intego y’igihugu ni uko mu cyerekezo cya 2050, u Rwanda ruzaba urwa mbere ku Isi mu kurwanya ruswa no kuyikumira.

MASENGESHO Ruben / The Kaminuza Star