Indangamuco za UR-Huye zahize guhamya izina zegukana irushanwa rya Minisiteri y’Urubyiruko

Itorero Indangamuco ry'umuco nyarwanda rya Kaminuza y'u Rwanda Ishami rya Huye (UR-Huye)

Abagize Itorero Indangamuco ry’umuco nyarwanda ribarizwa muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye (UR-Huye), bahize guhamya ko ari ‘Abarangamuco’ bakegukana irushanwa ry’imbyino gakondo mu mashuri makuru na kaminuza, ryateguwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi.

Ku wa 18 Mutarama 2025, ni bwo Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi (MoYA), yatangije amarushanwa y’imbyino gakondo, yagenewe amatorero gakondo yo muri za kaminuza n’amashuri makuru yo mu Rwanda.

Ni amarushanwa yatangiriye mu Ntara y’Amajyepfo, muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya ya Huye.

Icyo gihe Itorero Indangamuco rya Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye ryegukanye umwanya wa mbere, mu gihe Itorero Inkeshabirori rya Kaminuza ya Hanika ryaje ku mwanya wa kabiri, buri imwe ahembwa miliyoni imwe ndetse bahita bakatisha itike yo kuzahatana ku rwego rw’Igihugu.

Ku cyumweru tariki ya 30 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Kigali ahazwi nka Camp Kigali, hazabera umunsi wa nyuma w’aya marushwana ubwo amatorero yose yatsinze ku rwego rw’intara, azaba yahuye ngo ahiganwe yishakemo iryegukana umwanya wa mbere n’igihembo cya miliyoni 5 Frw.

Itorero Indagamuco rya UR-Huye ryahize kuzatsinda andi matorero

Umutoniwase Vanessa usanzwe ari umubyinnyi muri iri torero yavuze ko ku ruhande rwabo biteguye neza kandi ko intego ari ugutsinda.

Ati “Umwuka uri muri twebwe uragaragza ibimenyetso byo gutsinda. Icya mbere ni uko tugiye hariya twiyizeye, hari icyo dufite twumva ko tugiye kwereka abandi tuzahatanisha, twumva ko igikombe ari icyacu.”

Cyubahiro Félix usanzwe ari umukaraza n’umubyinnyi, yavuze ko ku cyumweru tariki 30 Werurwe 2025, muri Camp Kigali bazaba bagiye guhiganwa ngo batware igikombe.

Ati “Dufite icyizere, imbaraga n’ubushobozi bwo gutwara igikombe, tugahamya ko koko turi Indangamuco.”

Uyu usanzwe ari n’Umuhuzabikorwa w’Itorero, yavuze ko ubuyobozi bwa Kaminuza binyuze muri Minisiteri ifite umuco mu nshingano buri kubafasha bubaha ibikenewe byose ngo bazitware neza.

Dukuzimana Emmanuel, Perezida w’Itorero Indangamuco yabwiye The Kaminuza Star ko biteguye neza umunsi nyirizina wo guhatana.

Ati “Itorero Indangamuco dukunda kuba aba mbere no mu majonjora twari twabaye aba mbere mu Ntara y’Amajyepfo.”

Yongeyeho ko “Imyiteguro imeze neza. Hari igitabo twahawe kirimo amabwiriza dukurikiza, ibintu byose turabyujuje: turabara iminota tukabona birahura, amajwi arayunguruye ku baririmbyi bacu, abakaraza umurishyo barawufite neza, twareba Abakobwa bacu tukabona ni Abanyarwandakazi beza.”

Dukuzimana ahamya ko intego izabajyana mu Mujyi wa Kigali, ari uguhiga andi mashuri makuru na kaminuza bakaba aba mbere nk’uko babikoze bahiga andi mashuri yo mu Ntara y’Amajyepfo.

Ati “Tuzerekana ko mu Majyepfo ari ku gicumbi cy’umuco. Tuzabereka ko koko turi Indangamuco.”

Itorero Indangamuco rya UR-Huye ryashinzwe mu 1996, ubwo Kaminuza y’u Rwanda uyu munsi, yari ikiri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, NUR. Kuri ubu rigizwe n’abanyamuryango bakabaka mu 120 biga muri iyi Kaminuza.

Itorero Indangamuco ryazamutse ari irya mbere mu Ntara y’Amajyepfo

MUGIRANEZA Thierry / The Kaminuza Star