UR Huye: ARJ yahanuye abiga Itangazamakuru

‎‎Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ) rishishikariza abakora uyu mwuga by’umwihariko abakiri bato muri wo, guhugukira gushaka amakuru no kuyatunganya mu buryo bubungura, ariko badatatiriye amategeko n’amahame agenga umwuga w’itangazamakuru.

‎Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 26 Werurwe 2025, nibwo ARJ yagiriye uruzinduko mu Ishuri ryItangangazamakuru n’Itumanaho muri Kaminuza yu Rwanda (UR), Ishami rya Huye.

‎Muri uru ruzinduko haganiriwe ku ngingo enye zerekeranye n’amahame y’itangazamakuru: ubwisanzure bwaryo, guteza imbere ihame ry’uburinganire n’uburenganzira bw’abafite ubumuga ndetse no Kubyaza umusaruro ikoranabuhanga.

‎Umunyamabanga w’iri Shyirahamwe, Emmanuel Habumuremyi, yasobanuye ko intego y’ibanze y’ibi biganiro ari ukwigisha abakiri ku ntebe y’ishuri kureba uko babyaza umusaruro imbuga nkoranyambaga, ariko banakurikiza amategeko.

‎Ati “Duhereye ku mbuga nkoranyambaga, tureba uburyo twazibyaza umusaruro tukiri hano ku ishuri, tukirinda gutangira kuzikoresha no kuzibyaza umusaruro ari uko twageze hanze, ahubwo tugahera hano tukiri mu ishuri.”

‎Yakomeje agira ati ” Ni na yo mpamvu abantu bagiye baza, wasangaga hari ubumenyi bafite bwihariye muri icyo kintu; babimazemo igihe kinini, ukavuga ngo ni uko basanzwe bigisha, basobanukiwe ibijyanye n’amategeko n’amahame y’itangazamakuru, nibaze bafashe barumuna babo b’ejo kumenya neza ibijyanye n’amategekonk’uko bayize hano, ariko bamenye n’uko akurikizwa turi hanze.”

‎Habumuremyi akomeza agaragaza ibintu bitatu by’ibanze umunyamakuru mwiza agomba kuba yujuje, ingingo zijyana agatoki ku kandi n’umusaruro witezwe kuva muri iyi gahunda.

‎Ati “Icya mbere tureba ahantu tugeze. Itangazamakuru twakoraga kera ntabwo ari ryo dukora uyu munsi. Ubwiza bw’umunyamakuru nifuza ni ukubona umunyamakuru ufata bwa bumenyi afite bw’itangazamakuru, akabuhuza n’igihe tugezemo, cyane cy’ikoranabuhanga.”

‎Ikindi ni umunyamakuru utinyuka; ni ukuvuga ngo nta bunebwe buriho muri iki gihe. Ni ukuvuga ngo niba utumwe amakuru ihute kuko amakuru arihuta muri iki gihe, uratinda kuyatangaza usange abandi bayatangaje.”

‎‎Icya gatatu rero ni umunyamakuru ugerageza kumenyana n’abantu; ni ukuvuga ngo wubaka amatsinda y’abantu ashobora guhura na bo kugira ngo bamufashe kujya amenya amakuru aho abaye mu buryo bwihuse.”

Umunyamabanga wa ARJ, Emmanuel Habumuremyi ni umwe mu bahuguye abanyeshuri biga Itangazamakuru

‎Ku ngingo zijyanye no guteza imbere ihame ry’uburinganire n’uburenganzira bw’abafite ubumuga, Akimana Latifah umaze imyaka isanga 30 mu mwuga w’Itangazamakuru, yavuze ko agendeye ku mbaraga zashyizweho, akagereranya n’imbogamizi zigihari uyu munsi, afite icyizere ko ikigamijwe mu ngingo zombi kizagerwaho bidatinze.

‎Ati “Icyizere kirahari 100% kubera ko ni ibintu biba bigezweho, kandi mu itangazamakuru tugendera ku bintu bigezweho.”

‎”Mu itangazamakuru hari indangagaciro yo kutagira uwo uheza. Rero iyo ugiye kuvanamo icyiciro runaka, tuvuge ni abagore cyangwa se ni abafite ubumuga ushaka gukuramo, haba hari ikintu utakaje. Ni yo mpamvu rero abantu bose, icyiciro yaba arimo, uba ugomba gukora ibishoboka byose ngo umushyire mu nkuru yawe.”

‎Ntekereza ko bizagerwaho kuko ubu turi mu Isi irimo impinduka no gushaka uburyo wongera abagukurikira mu biganiro byawe cyangwa inkuru”.

Umuyobozi wa Radiyo Huye, Akimana Latifah, yasangije abakiri bato ubunararibonye afite muri uyu mwuga

‎Abanyeshuri bo mu Ishuri ry’Itangazamakuru n’Itumanaho, bahamya ko nyuma yimpanuro bahawe biteguye kuba abanyamwuga.

‎Gatungane Bella Sandrine wiga mu mwaka wa kabiri yagize ati “Twize amwe mu mahame ugomba kugenderaho kugira ngo ukore itangazamakuru rya kinyamwuga, kandi twiteguye kuyakurikiza.”

‎Ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho muri Kaminuza yu Rwanda, kuri ubu ryigabanyije mu myaka itatu, aho buri mwaka wigamo abanyeshuri 43.

Kaminuza y’u Rwanda kuva mu myaka myinshi ishize igira uruhare rukomeye mu iterambere ry’itangazamakuru, ndetse ifatwa nk’irerero (pépinière) n’ahanagurirwa abanyamwuga mu Itangazamakuru.

Abanyeshuri na bo bahabwaga umwanya wo gutanga ibitekerezo
Ibi biganiro byitabiriwe n’abanyeshuri bo mu mwaka wa mbere kugeza ku wa gatatu

‎NIYONYUNGU Aloys / The Kaminuza Star