Nyuma yo gutsinda Amavubi ibitego 2-0 mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, umutoza wa Super Eagles, Éric Chelle, hamwe na Kapiteni, William Troost-Ekong, bashimye isuku, imiturire n’uburyo u Rwanda rwakira abashyitsi.
Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’uyu mukino wabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu, umutoza Chelle yatangaje ko yatunguwe n’isuku ndetse n’imikorere myiza y’igihugu cy’u Rwanda.
Ati “Natunguwe no kubona uko iki gihugu gisukuye. Aho uciye hose, ibintu biri ku murongo, abantu baraseka kandi batwakiriye neza cyane. Natuye mu Bufaransa, ariko navuga ko u Rwanda rusukuye kurusha ahantu henshi nzi mu Bufaransa.”
Yakomeje agira ati “Nabonaga ‘Visit Rwanda’ ku myambaro ya PSG, ariko ubu ndashaka kuza gusura u Rwanda byimbitse.”
Ku ruhande rwa Kapiteni Troost-Ekong, wari ugarutse mu Rwanda ku nshuro ya kabiri, yashimye cyane ibikorwaremezo by’iki gihugu n’ukuntu cyakira abashyitsi.
Ati “Iyi ni inshuro ya kabiri ngeze mu Rwanda, ariko nshobora kuvuga ko iyi stade ari yo nziza kurusha izindi nabonye muri Afurika. Ibikorwaremezo hano biri ku rwego rwo hejuru, imitegurire y’umukino yari myiza cyane. U Rwanda rwabaye icyitegererezo ku bindi bihugu bya Afurika mu bijyanye n’isuku, imiturire n’uburyo bwiza bwo kwakira abantu.”
Yongeyeho ko we n’abakinnyi be bishimiye ukuntu bakiriwe neza kuva bagera mu gihugu.
Ati “Uhereye ku kibuga cy’indege kugera kuri hoteli, twakiriwe neza cyane. Abantu ni abanyamahoro, bafite urugwiro kandi barubaha. Ndetse na nyuma y’umukino, Abanyarwanda bakomeje kugaragaza icyubahiro. Ndabashimira cyane.”

Ibitego bibiri byatsinzwe na Victor Osimhen mu gice cya mbere byafashije Nigeria kwegukana intsinzi, biyongerera amahirwe yo kubona itike y’Igikombe cy’Isi. Icyakora, uretse gutsinda, umutoza Chelle na kapiteni we batahanye ishusho nziza y’u Rwanda, nk’igihugu cyateye imbere kandi gitanga icyizere ku mugabane wa Afurika.
Kuri ubu Afurika y’Epfo ni yo iyoboye itsinda n’amanota 10 nyuma yo gutsinda Lesotho ibitego 2-0. Bénin ni iya kabiri n’amanota umunani nyuma yo kunganya na Zimbabwe ibitego 2-2.
U Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu n’amanota arindwi, mu gihe Nigeria yagize amanota atandatu, iri ku mwanya wa kane, imbere ya Zimbabwe ifite amanota atatu.
Ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha, ubwo Amavubi azaba yakiriye Lesotho kuri Stade Amahoro, Super Eagles yo izaba yakiriye Zimbabwe mu mukino w’umunsi wa gatandatu mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za America, Canada na Mexique.


ISHIMWE Yarakoze Seth Kefa/ The Kaminuza Star


