Jean Lambert Gatare wamenyekanye cyane mu mwuga w’itangazamakuru yitabye Imana azize uburwayi.
Amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo wakunzwe n’abatari bake kubera ubuhanga mu kogeza imipira no kwamamaza, yamenyekanye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu.
Amakuru dukesha IGIHE, ni uko uyu mugabo yaguye mu Buhinde, ayo yari yaragiye kwivuriza. Yatangiye kuremba cyane ku wa Gatanu, tariki 21 Werurwe, mbere y’uko ashiramo umwuka.
Gatare ni umwe mu batanze umusanzu ukomeye mu itangazamakuru rya siporo, haba mu kogeza umupira no kuvuga amakuru y’imikino, akagira indi mpano yihariye yo kwita abakinnyi amazina bitewe n’imyitwarire yabo mu kibuga.
Mubo yise amazina, harimo Bokota yise igikurankota, Haruna yise Fabregas, Twagizimana Fabrice yise Ndikukazi, Ndayishimiye Eric yise Bakame, i Rubavu ahita muri Brézil kubera impano z’umupira zihakomoka.
Yatangiye gukora kuri Radio Rwanda mu 1995. Guhera mu 2011 yatangiye gukorera Isango Star. Mu 2020 nibwo yagizwe umuyobozi w’agateganyo w’ikinyamakuru Rushyashya.
Gatare kandi yari umukunzi w’akadasohoka wa Rayon Sports kuko yanabaye muri komite zayo mu bihe bitandukanye. By’umwihariko, yanakoze mu kiganiro ‘Rayon Time’ cya radiyo Isango Star kivuga amakuru ya Rayon Sports; akaba ari n’umwe mu batangije iki kiganiro.
ISHIMWE Yarakoze Seth Kefa / The Kaminuza Star


