Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), kigaragaza ko umusaruro mbumbe w’inzego zinyuranye z’ubukungu wazamutseho miliyari ebyiri mu 2024, ugereranyije n’umwaka wa 2023, ahanini bigizwemo uruhare n’urwego rwa serivisi ndetse n’ubuhinzi.
Ni bimwe mu bikubiye mu itangazo iki kigo cyashyize hanze ku wa Gatatu, tariki 19 Werurwe 2025.
Umuyobozi wa NISR, Ivan Murenzi, yasobanuye ko ibihembwe bibiri bya nyuma by’umwaka wa 2024 bitagenze neza ugereranyije n’ibihembwe byabanje.
Ati “Habayeho kwiyongera kw’ibice bibiri gusa; ni ukuvuga ko ubwiyongere bw’umusaruro w’ubuhinzi mu gihembwe cy’ihinga cya B bwari munsi y’igihembwe cy’ihinga cya A. Ibyo rero ni byo ahanini bituma umusaruro mbumbe cyangwa se ubwiyongere bw’umusaruro mbumbe bw’igihembwe cya gatatu n’icya kane bujya munsi ho gato y’igihembwe cya mbere n’icya kabiri.”
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi (Minecofin), Yussuf Murangwa, we yasobanuye ko hafashwe ingamba zizarinda ubwo bukungu guhungabana.
Yagize ati “Icya mbere turabona ko mu by’ukuri tumaze igihe kinini cyane ubukungu bwacu buzamuka neza. Leta ishyiraho ingamba z’ubukungu zifatika, na porogaramu nyinshi leta ikora ifatanyije n’Abanyarwanda bose mu ngeri zitandukanye: mu ubuhinzi, mu buvuzi, mu burezi, ahantu hose, ku buryo tubona ko ingaruka n’ubwo zaba, ntabwo zaba zikomeye, kandi turabona ko zaba ari iz’igihe gito cyane. Tuzakomeza kubikurikiranira hafi.”
Imibare ya NISR igaragaza ko mu mwaka wa 2024 umusaruro mbumbe w’u Rwanda wari miliyari 18,785 Frw avuye kuri miliyari 16,626 Frw mu 2023.
Ubuhinzi bwagize uruhare rwa 25% by’umusaruro mbumbe wose, mu gihe inganda zagize 21%, n’aho serivisi zigira 48%.
Muri 2024 umusaruro mbumbe wiyongereyeho 8.9%. Igihembwe cya mbere cyazamutse kuri 9,7%, 9,8% mu gihembwe cya kabiri, 8,1% mu gihembwe cya gatatu na 8% mu gihembwe cya kane.
Ubuhinzi bwazamutseho 5%, inganda zizamukaho 10% mu gihe na serivisi zazamutseho 10%.



