Shema Patrick wamamaye nka Pattyno yatangaje ko agiye gushyira hanze filimi izagaruka ku buzima bwe bwite ndetse n’ubugizi bwa nabi yakorewe n’abo yitaga inshuti ze.
Pattyno yabigarutseho mu kiganiro cyo ku wa Kabiri, tariki 18 Werurwe 2025 yakoreye ku muyoboro we wa YouTube, Shema Pattyno, aho yavuze ko abo yitaga inshuti ze bamubereye inshuti mbi cyane, ubwo yari amaze igihe kingana n’umwaka atanyuza filimi z’urwenya ku muyoboro we nk’uko byari bisanzwe.
Ati “Hari abavugaga ko nagiye guhinga umuceri muri Vietnam, bamwe bati ‘bamfungiye mu Budage’, abandi bati ‘bamfungiye mu Buyapani’. Hari n’abavuze ko nafashe umwana ku ngufu bakamfunga. Ni byinshi bamvuzeh,o gusa nanjye nabyumvaga uko babivugaga. Icyakora, ibyo byose si ukuri.”
Akomeza agira ati “Abenshi bifuje kunsebya batigeze bamvugisha, ahubwo bihutira gutangaza ibinyoma gusa. Abo ni ba rusahurira mu nduru. Mujye mureka gukinira ku buzima bw’umuntu.”
Pattyno wagacishijeho cyane mu 2020, yakomeje avuga ko ibyo byose yakorewe agiye kubishyira muri filime yise Inshuti Mbi, aho avuga ko izagaragaramo ubugome, ubugambanyi n’ihohoterwa yakorewe n’abo yitaga inshuti ze.
Nta gihe kinini gishize uyu munyarwenya atangije filime Umunyeshuri Mubi yakunzwe n’abatari bake, ariko bikarangira ihagaze mu 2024.
Shema Pattyno yazamukiye muri filime zisekeje zatambukaga ku muyoboro wa YouTube witwaga Kasuku Media. Icyakora kuri ubu na we yashinze umuyoboro anyuzano ibikorwa bye. Uyu musore yazamukiye rimwe n’undi mukinnyi ukomeye muri comédie Nyarwanda, Nyaxo, akaba ari na we wamufashije mu rugendo rwe.
MUHIRE Jean Berchmans/ The Kaminuza Star
