Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko Komisiyo Ngengamyitwarire yaryo yamaze gushyikirizwa ikibazo cy’amajwi y’Umutoza Wungirije muri Muhazi United, Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’, wasabye myugariro wa Musanze FC, Bakaki Shafiq kwitsindisha ku mukino iyi kipe yatsinzemo Kiyovu Sports ibitego 3-0.
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki 18 Werurwe 2025, ni bwo iri Shyirahamwe ryashyize hanze itangazo binyuze ku mbuga nkoranyambaga zaryo.
Iri tangazo rivuga ko nyuma yo kumva amajwi yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru, bivugwa ko ari ikiganiro Migi yagiranye na Bakaki, bashyikirije urwego bireba iki kibazo ngo rukiteho.
Bati “Iki kibazo cyashyikirijwe Komisiyo Ngengamyitwarire kugira ngo igikurikirane, hakurikijwe amategeko ngengamyitwarire ya FERWAFA.”
Iyi ntambwe itewe nyuma y’uko ubuyobozi bwa Muhazi United nabwo butangaje ko bubaye buhagaritse Mugiraneza by’agateganyo, kugira bukore “iperereza” kuri iki kibazo.

Ibikubiye mu kiganiro bivugwa ko ari Mugiraneza wakigiranye na Bakaki
Migi yagize ati ”Shafiq uranyumva?” [Undi arikiriza]. Akomeza agira ati “Umwaka utaha mfite imbanzirizamasezerano yo gutoza Kiyovu Sports. Umwaka utaha nzaba ndi umutoza wa Kiyovu Sports. Ngira ngo urabizi ko n’umwaka ushize nari ngiye kugutwara muri Muhazi? Rero ntabwo nazajya gutoza muri Kiyovu Sports yaragiye mu Cyiciro cya Kabiri. Ubu turi gukora ibishoboka byose ngo Kiyovu igume mu Cyiciro cya Mbere.”
Mugiraneza wahoze ari umutoza wungirije wa Musanze FC mbere yo kujya mu Burasirazuba, akomeje abaza Shafiq icyo yamufasha muri uwo mukino ngo ikipe ibone amanota.
Ati “Hanyuma y’ibyo uramfasha iki rero, kandi umwaka utaha tuzaba turi kumwe? Ntubizi ko ntajya mbeshya wa mugabo we? [Shafiq ahita aseka] Migi arakomeza ati ”Urabizi [Imurora Japhet] Drogba (Umutoza Wungirije wa Musanze FC) simukunda, uzi ibintu yakoze, kandi nawe ibyo yagukoze urabizi.”
Shafiq yahise asubiza uyu mutoza wa Muhazi ko bari mu Gisibo bijyanye n’uko uyu Munya-Ouganda ari Umuyisilamu mu myemerere. Ati “Umutoza, urabizi turi mu Gisibo. Rero ntabwo nzi ikintu nagufasha.”
Migi yahise akomeza ati “Sinzi ikintu wamfasha kuko ndashaka kuvugana nawe, na [Nsabimana Jean de Dieu] Shaolin (Umunyezamu wa Musanze FC) na [Muhire Anicet] Gasongo (myugariro wo hagati). Gasongo ariko ntabwo agikina? [Shafiq yemeza ko azakina] Gasongo we ndamwizeye 100%, ni inshuti yanjye. Ubwo rero sinzi wowe ikintu wamfasha wa mugabo we!”
Shafiq yagarutse ashimangira ko ikibazo ari Igisibo. Ati “Ikibazo ni Igisibo (Swaum).”
Migi akomeza amubaza icyo yakora, birangira Shafiq amugiriye inama yo kuvugisha abandi bakinnyi. Uyu munyabigwi wa APR FC n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yahise amusaba nimero za Shaolin, avuga ko iza Gasongo zo azifite. Amwemerera ko azimuha kuri WhatsApp, ikiganiro kikarangira uko.
Aya makuru iriya Kipe yo mu Majyaruguru yayamenyeye igihe maze iburizamo uwo mugambi, ndetse uwo mukino w’Umunsi wa 21 wa Shampiyona wabaye mu mpera z’icyumweru gishinze, urangira Musanze FC itsinze Kiyovu Sports ibitego 3-0.
Umugande, Bakiki Shafiq, ku munota wa 51 yatsindiye ikipe ye igitego cya kabiri cy’umutekano. Ni mu gihe ibindi bibiri byose byatsinzwe na rutahizamu w’Umunya-Nigeria, Sunday Inemesit.

Mu Ukuboza 2022, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amajwi yumvikanyemo uwari Umutoza wa Gorilla FC, Gatera Moussa, aganira n’umufana wa Espoir FC.
Gatera yumvikanye avuga ko igituma Espoir FC itabona intsinzi muri uwo mwaka w’imikino ari ukudategura imikino yayo.
Avuga ko yasobanuriye neza Perezida n’Umunyamabanga ba Espoir FC uburyo muri shampiyona bikorwa aho hari utuntu twa ‘magouille’ ugomba kunyuramo kugira ngo ikipe itsinde.
Yagize ati “Mwebwe mushake amafaranga nzabafasha gutsinda imikino ibiri yikurikiranya, mushake ibihumbi 500 [Frw].’’
“Umukino w’ejobundi wa Sunrise FC, ikurikiyeho si AS Kigali? AS Kigali n’iyo mwabona (inota) rimwe ni i Kigali ariko iya mbere ni iya Sunrise (Sunrise yatsinze Espoir FC 2-0) atatu ewana njyewe nzabijyamo nanjye.”
Yakomeje atanga ingero z’andi makipe yafashije kubona intsinzi kandi bigakunda.
Ati “Ni yo mpamvu uri kubona za Rayon Sports zitari kongera gutsinda, wenda nshobora kukubwira ko KNC yatsinze Kiyovu Sports naramufashije, wenyine yatanze miliyoni 1 Frw kugira ngo atsinde kuko bari bamubwiye amagambo menshi.”
Yanenze Perezida wa Espoir FC, Twizeyimana Vincent, ko atajya ategura imikino aciye mu gutanga ruswa cyangwa amarozi ari na yo ntandaro y’umusaruro nkene wa Espoir FC mu mwaka w’imikino yamanukiyemo mu Cyiciro cya Kabiri.
Yagize ati “Hari abantu basohora amafaranga yabo ariko abo ni ukwitwa ba Perezida kandi navuye aho uwo mu Perezida (Twizeyimana Vincent) mubwiye ari kumwe n’Umunyamabanga (Habimana François). Umupira w’amaguru urimo ibintu byinshi, urimo umwanda mwinshi, ntiwibaze ngo (ikipe) uzayiyobora nk’uyobora kompanyi yawe mu buryo bwo kuyishyira ku murongo. Niba ushaka intsinzi hari utuntu twinshi two ku ruhande twa ‘magouille’ tugufasha kubona intsinzi.’’
Nta wutazi amabi abera muri ruhago Nyarwanda!
Mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaga ku nshuro ya 19, muri Mutarama 2024, uwari Umutoza Wungirije w’Amavubi, Jimmy Mulisa, yasabye Perezida Paul Kagame kongera kugaruka kuri stade gufana amakipe yo mu Rwanda.
Ati “Kera wazaga kudufana, tugiye kujya no muri sitade nziza, turagusaba ko wakongera ukagaruka.”
Perezida Kagame yasubije Jimmy Mulisa ko impamvu atagikunda kujya ku bibuga by’umupira w’amaguru ari uko bajya mu ndagu na ruswa.
Yagize ati “Ndabyumva ibyo bansaba ariko nanjye mfite ibyo mbasaba… Icyatumye kenshi ngabanya kujyayo [kuri sitade] ni bo byaturutseho. Ibintu by’imikino by’amarushanwa bigenda bikajyamo ruswa, bikajyamo amarozi. Ibyo bintu biraciritse njye ntabwo nabijyamo. Niho byageze mbivaho. Ibintu nka biriya ntabwo bari bakwiriye kuba babyihanganira.”
Perezida Kagame yasabye ko abashinzwe siporo bakwiriye kubirebaho ku buryo bakora icyatuma siporo itera imbere.
Yagize ati: “N’ubundi ni byo bashinzwe.”
Akomeza agira ati “Umunsi byahindutse wenda nzajyayo, ariko ndabifuriza ineza kandi ndibwira ko Minisiteri ibishinzwe ikwiye kuba ibikurikirana, umupira w’amaguru ugatera imbere kandi tuzamushyigikira.”
Nyuma y’amezi make Umukuru w’Igihugu avuze ibyo, mu kiganiro Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry yagiranye na IGIHE, yagaragaje ko ibyaha biri muri siporo bitizwa umurindi no kuba abayirimo badatanga amakuru ndetse yifuza ko abayobozi b’amakipe babihagurukira.
Ati “Icyo mbasaba ni nk’imbogamizi iba muri siporo. Bajya hariya bakabivugira mu rubuga rw’imikino, nta watera intambwe ngo aze abwire RIB aho bigaragara. Twatera intambwe tumubaza ibimenyetso ngo “nanjye nabyumvise ntyo”.
“Hari ruswa mwagize akantu kameze nk’ibiganiro [Kuvugana hagati y’amakipe ku kugena uwatsinda umukino], ntabwo byemewe hazira ibyaha by’inyandiko mpimbano. Abashinzwe amakipe nibahaguruke batange amakuru, abakurikiranwa bakurikiranwe.”
Dr. Murangira yakomeje agaragaza ko umuryango mugari wa siporo mu Rwanda wiyumva nk’uba mu gihugu cyawo (ibyo yise ikirwa), atangaza ko RIB iri maso, mu gihe cyose ibimenyetso byagaragaye hazakurikizwa amategeko.
Uretse kuba ari icyaha gihanirwa, ibiganiro hagati y’amakipe: abakinnyi, abatoza, abayobozi cyangwa undi wese witwa urugingo rwa ruhago ubifitiye uburyo biganisha ku kugena uwegukana intsinzi; bigabanya urwego rw’ihatana mu kibuga, uburyohe n’umwimerere umupira w’amaguru wamamayeho, bikaganisha ku kudindira mu iterambere k’urwego rw’umupira w’aho byimitswe.


ISHIMWE Yarakoze Seth Kefa / The Kaminuza Star


