Minisitiri w’Uburezi yagarutse ku bufatanye bukwiye hagati y’uburezi n’inganda mu burasirazuba bwa Afurika

I Kigali habereye inama y’ihuriro rya za Kaminuza, ibigo byigenga ndetse n’ibya leta bibarizwa muri  Afurika y’Iburasirazuba, igamije kurebera hamwe imikoranire ikwiye hamwe n’ibigo, mu rwego rwo gutegura abanyeshuri bakenewe  ku isoko ry’umurimo.

Ubwo yafunguraga ku mugaragara iyi nama  tariki 12 Werurwe 2025, Minisitiri w’uburezi mu Rwanda, Joseph Nsengimana  yagarutse ku ruhare rw’abafatanyabikorwa mu gukemura ibibazo by’umwihariko ku isoko ry’umurimo.

Ati “Iri huriro rirenze kuba inama , ni umwanya w’ingenzi wo gusubiramo  uko uburezi n’inganda bishobora gufatanya mu buryo bufatika kugira ngo bikemure ibibazo by’ejo hazaza. Niba umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ushaka guhangana ku rwego mpuzamahanga, tugomba guteza imbere udushya dushingiye ku bushobozi bw’iwacu, gutekereza nk’abashoramari  no gushyiraho uburyo bubafasha” .

Yanakomeje ashimangira ko mu gihe izi mbaraga zihujwe (kaminuza n’inganda)bizatuma habaho iterambere rirambye.

Bamwe mu bayobozi ba za kaminuza ndetse n’ab’ibigo byigenga, bavuze ko iyi nama bitezemo umusaruro mwiza by’umwihariko wo guhuza bagakorera hamwe  bakemura ikibazo cy’akazi mu banyeshuri barangiza kwiga mu byiciro bitandukanye birimo na kaminuza.

Padiri Gilbert  Munana uyobora Kaminuza y’ikoranabuhanga n’ubugeni ya Byumba (UTAB) yagize ati “Iyi nama ni ingira kamaro kuko hari uririmi tudahuza neza, akaba ariyo mpamvu iyi nama yari ngobwa ngo turebe icyakorwa hagati ya za kaminuza ndetse n’inganda mu kuziba icyuho kikigaragara.”

Akomeza avuga ko  ashingiye ku mikoranire bafitanye, biyemeje guhindura imyumvire.

Ati “Icyo dushaka ni ukohereza abanyeshuri bacu mu imenyerezwa mwuga tuzi neza  ko umunyeshuri twohereje ashobora kugira icyo ahindura ku bucuruzi bw’uriya muntu,  ariko na bo bakadufasha kuza kubategura mu gihe bakiri ku ntebe y’ishuri”

Muri iri huriro kandi habayeho umwanya w’ibibazo byabajijwe za kaminuza  uruhare rwabo n’umusanzu wabo, ku cyakorwa kugira ngo imikoranire ya bo ndetse n’inganda bigende neza.

Abanyenganda bagiye bagaragaza ibibazo bagifite mu mikoranire yabo naza kaminuza, birimo ubumenyi buke, integanyanyigisho iba idahuye n’ibikenewe  ku isoko ry’umurimo n’ibindi.

Hadi kandi umuhate muke ku banyeshuri bari mu imenyerezwamwuga n’ibindi, biri mu bituma imikoranire yabo na za kaminuza bakomera

Umuyobozi wa Kaminuza y’ u Rwanda ushinzwe Igenamigambi n’imiyoborere, Dr. Raymond  Ndikumana mu gusubiza uko ibi bibazo byakemurwa

Yagize ati: “Nimureba neza mu mezi abiri ashize  mu karere kacu inama nk’izi zarabaye n’ubundi hibazwa icyakorwa ngo imikoranire y’inganda na za kaminuza igende neza, ariko usanga ikibazo cyacu ari ukudashyira mu bikorwa ibyo tuba twaganiriye, abandi ugasanga bishakira inyungu ku giti cyabo, birebaho bityo bigatuma intego itagerwaho.

Yakomeje ati “Ku ruhande rwa Kaminuza twiteguye gukorana, gufatanya namwe ( aba Nyenganda) dukoresha ubushakashatsi bufite icyo buzakemura muri sosiyete, gusa ibi byose tuzabigeraho habayeho gushyira mu bikorwa izo ngamba.”

Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda (UR) ushinzwe igenamigambi n’imiyoborere, Dr. Ndikumana Raymond.

Iri huriro ribaye kunsuro ya 13 ry’itabiriwe na Kaminuza zitandukanye zibarizwa muri Afurika y’Iburasirazuba, zirimo Kaminuza y’u Rwanda (UR). UTAB, Makerere University, Kabale university, UNILAK, Mount Kigali University, Uganda martyrs University, ndetse n’Ibigo by’abigenga n’ibya leta.

Usibye iki gikorwa cyo kuganira ku bufatanye bw’izi kaminuza ndetse n’ibigo by’abikorera n’ibya leta hateguwe n’imurika bikorwa by’udushya byaza kaminuza zari zitabiriye.

Ntagara Delphine