Michelle Obama na musaza we batangije ikiganiro IMO bazajya batumiramo ibyamamare

Michelle Obama na musaza we Craig Robinson

Michelle Obama, umugore w’uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, afatanyije na musaza we, Craig Robinson, batangije ikiganiro cyitwa Uko Mbitekereza (In My Thoughts) bazajya bakiramo ibyamamare mu ngeri zitandukanye.

Iki kiganiro cyashyizwe ahagaragara ku wa 10 Werurwe. Craig Robinson ufatanyije ikiganiro na mushiki we, yabaye umukinnyi wa Basketball muri Kaminuza ya Princeton iherereye muri Leta ya New Jersey, mu Burasirazuba bwa Amerika.

Michelle avuga ko ikiganiro IMO kigamije gutanga umwanya wo kuganira ku ngingo zitandukanye z’ubuzima bwa buri munsi, hashingiwe ku bibazo bya politiki, amahoro n’iterambere.

Ati “Ni gahunda nateguye kuva kera cyane. Numvaga ko ari ngombwa kandi ari ingenzi. Iki kiganiro kizajya kibanda ku bibazo bihuriweho na benshi, gutanga ubunararibonye no gushimangira umubano hagati y’abantu.”

Gutangiza iki kiganiro bije mu gihe Michelle yari amaze igihe adakunze kugaragara mu itangazamakuru, cyane cyane nyuma y’amatora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo mu 2024.

Uyu mushinga mushya ugaragaza kugaruka kwe mu ruhando rw’itangazamakuru, aho azajya atanga umwanya wo kuganira ku ngingo z’ingenzi no gutanga inama ku bibazo bikomeye byugarije isi.

Uyu mugore w’uwahoze ari Umukuru wa Leta Zunze Ubumwe za America kandi yatangaje ko muri iki kiganiro hazagaragaramo abantu batandukanye bafite ubunararibonye mu nzego zitandukanye, barimo: Issa Rae, umwanditsi, umuyobozi wa filimi, uzwi cyane mu kiganiro Insecure kigaruka ku buzima bw’urubyiruko rw’abirabura muri Amerika ndetse n’Umuvugabutumwa akaba n’umujyanama mu by’imibereho myiza, Jay Shetty.

Iki kiganiro ngarukacyumweru kizajya gitambuka kuri Higher Ground, sosiyete y’itangazamakuru yashinzwe na Michelle Obama afatanyije na Barack Obama. Biteganyijwe ko kizajya cyakira abatumirwa bafite ubumenyi butandukanye, barimo abahanzi, abakinnyi b’imikino itandukanye, abahanga mu buvuzi, n’abashoramari.

MUHIRE Jean Berchmans/ TheKaminuzaStar