Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagaragaje ko u Rwanda rutazigera rwemera gushyirwaho igitutu n’amahanga, ashimangira ko igihugu gifite icyerekezo cyacyo kandi kidakwiye guhanirwa ibitagishinzwe.
Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abaturage bo mu Mujyi wa Kigali kuri iki Cyumweru, tariki ya 16 Werurwe 2025, aho yagarutse ku iterambere ry’Igihugu, umutekano, n’umubano warwo n’amahanga, cyane cyane ibivugwa ku ntambara yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Umukuru w’Igihugu yavuze ko nubwo u Rwanda rukomeje gutera imbere nyuma y’imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, rukomeje guhura n’ibibazo byatewe n’Interahamwe zasize zihekuye igihugu, zikaba zikihishe muri RDC.
Yagarutse kuri Gakwerere, uherutse gushyikirizwa u Rwanda, avuga ko ari umwe mu bari inyuma y’ubwicanyi bwahitanye abantu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati “Batwiciye abavandimwe, batwiciye abantu, biratubabaza. Gakwerere uriya badushyikirije ejobundi, wamubaramo abantu benshi.”
Ku kibazo cy’intambara iri mu Burasirazuba bwa DRC, Perezida Kagame yavuze ko ari ikibazo cy’icyo gihugu ubwacyo, atari u Rwanda nk’uko bivugwa na bamwe. Yashimangiye ko u Rwanda rudashishikajwe no kujya mu ntambara, ahubwo ruharanira amahoro n’iterambere.
Ati “Ntabwo iyi ntambara ari iy’u Rwanda nk’uko bivugwa, ahubwo ni intambara yatangijwe na Congo ubwayo.”
Umukuru w’Igihugu kandi yagaragaje ko amahanga avuga ko u Rwanda rushyigikiye umutwe wa M23, ariko ko ntaho avuga ko Leta ya Congo ishyigikiye FDLR, umutwe ugizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda.
Ati “Kuki bavuga ko dushyigikiye M23, ariko ntibavuge ko Congo ishyigikiye FDLR? Koko u Rwanda uku tungana, turi abo guhurirwaho, ngo Isi yose idufatire ibihano? Si byo bikwiye, kuko twe turi twe, baduhe amahoro”.
Yanagarutse kandi ku mubano w’u Rwanda n’u Bubiligi, avuga ko iki gihugu cyagiye kigaragaza uburyarya, ariko u Rwanda rudateze kwemera igitutu cyacyo cyangwa ikindi gihugu icyo ari cyo cyose.
Ati “Abagakemuye ibibazo ni bo babiduteza. Hari ibintu byinshi cyane tutumvikanyeho neza n’u Bubiligi. Naho iby’imfashanyo zabo, zo ntizikiri ikibazo, kuko u Rwanda rufite aho rumaze kugera kandi heza.”
Perezida Kagame yashimiye Abanyarwanda bose bagira uruhare mu iterambere ry’igihugu, abasaba gukomeza gukora cyane no gufatanya kurushaho kucyubaka.
Yabijeje ko umutekano wabo uzakomeza kurindwa, abasaba kubigiramo uruhare kugira ngo imibereho myiza yabo ikomeze kujya mbere.

MUHIRE Jean Berchmans / The Kaminuza Star


