Ibyo wamenya ku ndirimbo nshya ‘Karma’ ya Papa Cyangwe

Umuhanzi w’indirimbo ziri mu njyana ya Hip-hop, Abijuru King Lewis wamamaye nka Papa Cyangwe, yashyize hanze indirimbo Karma, irimo ubutumwa bwerekeye ubwami bw’Ijuru ku batuye Isi.

Mu kiganiro Samedi Détente cya Radio Rwanda cyo ku wa Gatandatu, tariki ya 15 Werurwe, Papa Cyangwe yavuze ko inganzo yo kwandika iyi ndirimbo yaje ubwo yarimo aganira n’inshuti ze.

Ati “Iyi ndirimbo yaje ndi kuganira n’inshuti zanjye, turimo dutegura gushyira hanze indirimbo nari nateguje Abanyarwanda yitwa Sava. Gusa nyuma y’icyo kiganiro nibwo nahisemo kuyandika, maze Sava mba nyihagaritse.”

Uyu muhanzi akomeza avuga ko indirimbo Karma irimo ubutumwa bwiza ku bantu bamaze igihe mu bibazo, ibabwira gukora ibyiza no kwirinda ibibi.

Ati “Ibyo ukora nabi byose ejo bizakugaruka. Banira neza abantu, ureke guhemuka.”

Kanda hano urebe indirimbo Karma ya Papa Cyangwe.

Muri iki kiganiro cyarimo urwenya rwinshi, umunyamakuru yanabajije Papa Cyangwe ku mubano we n’umusobanuzi wa filimi, Rocky Kimomo wamurebereraga inyungu ze mu muziki, nyuma bagatandukana, asubiza ko nta kibazo aba bombi bafitanye.

Yagize ati “Mbere abakunzi b’umuziki wanjye bakundaga kubimbaza cyane bati ‘Muze kwiyunga,’ abandi bati ‘Ubwo ugiye guhagarika umuziki kuko mutanye.’ Gusa siko byagenze, kuko ntekereza ko ari nabwo umuziki wanjye wumvikanye cyane. Ikindi kandi kuba inshuti na Rocky byarakomeje; twariyunze.”

Uyu muhanzi uherutse kwereka Abanyarwanda indirimbo nshya yagombaga gusohora yitwa
Sava, ariko bikarangira itagiye hanze, yavuze ko abamugira inama mu muziki batifuzaga ko ari yo yabanza kujya hanze kubera impamvu atifuje gutangaza.

Mu byaranze iki kiganiro kandi, harimo no gutangaza igitaramo Papa Cyangwe ateganya gukorera Abanyarwanda ndetse n’abakunzi b’umuziki wa Hip-hop. Avuga ko kizaba ari igitaramo kidasanzwe, kuko by’umwihariko azaba yizihiza imyaka itanu amaze akora umuziki. Ni igitaramo kizaba mu mpera z’uyu mwaka.

Karma ije nyuma y’indirimbo ebyiri uyu muhanzi aheruka gushyira hanze zirimo Siba na Winsetsa, zombi zakiriwe neza n’abakunzi be.

Umuhanzi Papa Cyangwe

MUHIRE JEAN BERCHMANS/ THEKAMINUZASTAR