Abaturage bo mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Muhoza bavuga ko baganiriza abana babo ku buzima bw’imyororokere, bakebura bagenzi babo baterera iyo bibwira ko bitabareba.
Muri iki gihe imibare y’abangavu baterwa inda zitateganyijwe igenda irushaho kwiyongera mu gihugu, aho zimwe mu mpamvu zibitera ari uko bamwe mu babyeyi batajya baha abana babo amakuru bakeneye ku buzima bw’imyororokere bakiri bato.
Bamwe mu babyeyi baganiriye na The Kaminuza Star bayibwiye icyo batekereza ku gihe gikwiye cyo kuganiriza abana babo.
Mukamana Alphonsine agira ati “Mbona ku myaka 12 ari bwo umuhungu yakaganirijwe, umukobwa we bikaba ku myaka 10.”
Mukamana kandi yagaye bamwe mu babyeyi baterera iyo, bakumva ko amakuru abana babo bakeneye ku buzima bw’imyororokere bazayamenyera ku ishuri.
Ati “Ntekereza ko ibyo biga bidahagije kuko n’umubyeyi agomba kugira uruhare mu burere bw’umwana we, kuko mu muryango ari ho uburere buhera.”
Uyu mubyeyi kandi agaragaza ko imyumvire y’uko umubyeyi w’umugabo agomba kuganiriza umuhungu, umugore akaganiriza umukobwa, ipfuye.
Yongeyeho ko “Umwana ntarebwa na nyina gusa, ahubwo arebwa n’ababyeyi bombi igihe cyose bakiriho, kuko uruhare rwa buri wese rukenewe.”
Kayishema Albert ukora umwuga wo gutwara abantu kuri moto mu Mujyi wa Musanze, we agaragaza uburyo umubyeyi akwiye kwegera umwana we kugira ngo baganire.
Ati “Wamubaza wenda uti ‘Ese ujya ugira inshuti? Ese inshuti ugira ni abahungu cyangwa ni abakobwa?’ Noneho wakumva igisubizo agusubije ukabona aho uhera umubwira uko yakwitwara mu gihe hari uko bigenze; wenda se akaba yanakoresha n’agakingirizo mu gihe kwifata byanze.”
Icyakora Kayishema avuga ko bitoroshye kuganiriza abana babo, ariko ko gutekereza ku ngaruka zabageraho mu gihe baba batabahaye amakuru bakeneye, byafasha ababyeyi bagenzi be gutinyuka.
Yasoje akebura ababyeyi batajya baganiraza abana babo.
Ati “Inama nagira ababyeyi bagenzi banjye ni ukutabiharira ibigo by’amashuri [inshingano yo kubigisha ku buzima bw’imyororokere]. Natwe tubafiteho uruhare; ni twe tubageraho mbere ya mwalimu.”
Nubwo bimeze bityo ariko, uyu mubyeyi asanga ubuyobozi bukwiye kujya buhugura ababyeyi kugira ngo bagire amakuru ahagije basangiza abana babo.
Maniragaba Patrick, ushinzwe ubuzima bwo mu mutwe ku kigo nderabuzima cya Kicukiro, agaragaza ko umwana aba akwiye kuganirizwa ku makuru ajyanye n’imikorere y’ubuzima bwe, ariko bitewe n’ikigero cy’imyaka arimo.
Asobanura ko umwana w’imyaka itatu cyangwa ine ari bwo atangira kwitegereza undi mwana badahuje igitsina, agatangira kumenya ibyo bahuje n’ibyo batandukaniyeho.
Maniragaba avuga ko umwana uri mu icyo kigero umubyeyi amubwira ibice bigize umubiri we, ariko akirinda kumubwira amazina y’ibice bye by’ibanga kugira ngo atazajya abiganiriza abandi, agafatwa nk’umwana utararezwe.
Akomeje agira ati “Mu gihe umwana w’umukobwa ari mu kigero cy’imyaka irindwi kugeza ku icumi, umubyeyi amwigisha kugira isuku ku mubiri we, akanamusobanurira kujya mu mihango icyo ari cyo; nta cyo amuhishe.”
Yakomeje agira ati “Umwana uri mu kigero cy’imyaka 10 kuzamura, umubyeyi aba agomba kumubwira hafi ya byose bijyanye n’uko agenda akura, umuhungu akamubwira ko hari igihe azaniga ijwi, akaniroteraho; umukobwo ko azamera amabere, akajya mu mihango ndetse n’ibindi bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.”
Uyu muhanga mu bijyanye no kwita ku buzima bwo mu mutwe kandi ashishikariza ababyeyi kurema ubucuti hagati yabo n’abana babo, kugira ngo kubaganiriza ku buzima bw’imyororokere bizorohe.
Avuga ko kandi “Bituma abana babo babizere, ntibabe bajya gushaka amakuru mu bandi bashobora kubabeshya, ahubwo bakumva ko amakuru y’ukuri bagomba kuyakura ku babyeyi babo gusa.”
Asaba kandi ababyeyi bombi kugira uruhare mu gufasha abana bafatikanyije kugira ngo umwana afatane uburemere ibyo abwirwa, kurusha uko yaba umubyeyi umwe ubikoze.
Nk’umukozi wo ku kigonderabuzima, yibukije ababyeyi bakeneye kumenya amakuru afatika ku buzima bw’imyororokere bakwiye guha abana babo bitewe n’icyiciro cy’imyaka barimo kubagana, kugira ngo bahugurwe ku buntu, bityo babashe gufasha abana babo mu buryo bukwiye.
ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/ THE KAMINUZA STAR
