Bizimana Djihad yabonye ikipe nshya

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Bizimana Djihad yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Al Ahly Tripoli yo muri Libya.

Mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki 6 Gashyantare 2024, ni bwo Djihad yatangaje – binyuze ku mbuga nkoranyambaga ze – ko yatandukanye n’ikipe ya FC Kryvbas Kryvyi Rih yo muri Ukraine.

Nyuma y’amasaha make yemeje ko yatandukanye n’iyi kipe yari amazemo umwaka n’igice, yahise atangazwa na Al Ahly Tripoli, nk’umukinnyi wayo mushya mu gihe cy’imyaka ibiri.

Muri iyi kipe yambara icyatsi, Djihad agiye kuzajya akinana n’Umunyarwanda, Manzi Thierry, Abanya-Libya, cyane cyane abafana ba Al Ahly Tripoli bakunze kwita Terry.

Uretse Manzi Thierry bakinana mu ikipe y’igihugu, n’umutoza w’iyi kipe ni Umufaransa, Didier Gomes Da Rosa wamutojeho igihe gito muri Rayon Sports.

Kuri ubu, Al Ahly Tripoli Djihad yerekejemo ihagaze neza muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Libya, kuko mu gice cy’Iburengerazuba iri ku mwanya wa mbere n’amanota 24 mu mikino umunani imaze gukinwa; ibivuze ko itaratsindwa muri Shampiyona y’uyu mwaka.

Uyu mukinnyi w’imyaka 28, ukina hagati mu kibuga, yaciye mu makipe atandukanye arimo Etincellles Fc yazamukiyemo ,Rayon Sports yakiniye umwaka umwe akayivamo yerekeza muri APR FC, na yo yaje kuvamo yerekeza ku mugabane w’i Burayi.

Hanze y’u Rwanda, yakiniye Waasland Beveren ndetse na KMSK Deinze zo mu Bubiligi na FC Kryvbas Kryvyi Rih yo muri Ukraine yakiniraga.

Yari amaze umwaka n’igice akina muri Ukraine

RUKUNDO JEAN CLAUDE/THEKAMINUZASTAR