Urubyiruko 108 rwize imyuga muri Yego Center mu Karere ka Gisagara, hamwe n’abandi 214 bize kubakisha rukarakara ndetse n’abigiye ku murimo 30, bavuga ko biteguye kubyaza umusaruro ubwo bumenyi, barangwa no gukora kinyamwuga, n’ubunyangamugayo.
Ibi babitangaje ku wa Kabiri, tariki 28 Mutarama 2025, nyuma y’igikorwa cyo gutanga impamyabushobozi ku banyeshuri 352. Ni igikorwa cyitabiriwe n’abarimo Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habineza Jean Paul.
Bamwe muri uru rubyiruko baganiriye na The Kaminuza Star, bavuze ko biteguye kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe, barangwa no gukora kinyamwuga.
Musabyimana Delphine wize kudoda yagize ati “Njyewe ubu mfite ubushobozi bwo kudoda umwenda wose wanyereka kandi nkawudoda uko uwushaka, yaba mariniyeri cyangwa se umwenda utaraka.”
Maniraho Fidèle wize gukora inkweto, avuga ko ashimira cyane Yego Center kuko aho bamukuye atari heza.
Ati “Bampaye ubumenyi ubwo nari maze gucikiriza amashuri, ariko ubu inkweto wansaba kugukorera yose nayikora neza, yaba izi zisanzwe cyangwa izi dukunda kwita ‘congo'”.
Nkomejegusenga Valerie we wigiye kubaka ku murimo, ahamya ko igifundi amaze kugikuramo urufatiro rw’ubuzima.
Yagize ati “Ndashimira Leta y’u Rwanda kuko ubu hari byinshi maze kugeraho mbikesha umurimo w’ubufundi. Muri ibyo harimo ikibanza maze kugura muri aka Karere ka Gisagara, ndetse nk’aba mfite inka ikamirwa umuryango wanjye. Byongeye kandi, ubu ntiwantungura ngo umburane ibihumbi 100 Frw ku mufuka.”
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Gisagara, Nkotanyi Emmanuel, yabasezeranyije ko ubuyobozi buzakomeza kubafasha muri uru rugendo rushya batangiye.
Yagize ati “Bagiye ku murimo, aho bagiye kugaragaza ubumenyi bafite. Icyo tubasaba ni uguhanga imirimo kandi turabakurikirana, haboneka akazi tukabahamagara ndetse abo bitagenze neza tukabahuza n’abafatanyabikorwa bakabafasha.”
Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habineza Jean Paul, yasabye abahawe impamyabushobozi kurangwa n’umurava ku murimo, kandi bakanga umugayo.
Ati “Icyo tubasaba ku isoko ry’umurimo ni ukurangwa n’umurimo unoze ndetse n’ubunyangamugayo, kugira ngo babashe kwiteza imbere, bateze imbere n’imiryango yabo.”
Uretse kuba batanze impamyabushobozi ku banyeshuri bize mu gihe kingana n’amezi atandatu, abayobozi banaboneyeho no gutanga ibiganiro ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, aho basabye uru rubyiruko kurikumira, kandi bakwirinda ibishuko n’ingeso mbi.


MBONIMPA NEPOMSCENE/THEKAMINUZASTAR


