Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi (MoYA) yatangije amarushanwa y’imbyino gakondo mu mashuri makuru na kaminuza, agamije gukundisha urubyiruko umuco binyuze mu mbyino gakondo, rukanumva ko havamo amikoro yatuma rubaho.
Ni amarushanwa abaye ku nshuro ya kabiri, kuri ubu akaba ari kuba hibandwa ku nsanganyamatsiko igira iti: “Imbyino gakondo, umwimerere nyarwanda.”
Yatangiye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 18 Mutarama, atangirira mu Ntara y’Amajyepfo muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye (UR Huye).
Hahatanye amatorero abiri y’umuco; harimo Itorero Indangamuco rya UR Huye ndeste n’Itorero Inkerabirori rya kaminuza ya ‘Hanika Anglican Integrated Polytechnic’ y’i Nyanza.
Aya matorero yombi yaje gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho ku rwego rw’Igihugu ndetse ahembwa amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe (1,000,000 FRW), kuri buri torero.

Iganineza Liliane usanzwe ubarizwa mu Itorero Indangamuco, yavuze ko we n’abo babana mu itorero ari byo bibatunze.
Ati “Turabikunda cyane; dukunda kubyina imbyino gakondo. Itorero Indangamuco akenshi mu mpera z’icyumweru tuba dufite ahantu turibujye kubyinira. Turi itorero rikora, kandi ibyo biduha amafaranga atubeshaho, akanafasha umunyeshuri kubona ibyangombwa.
Yasabye urundi rubyiruko kumva ko kuba mu bikorwa by’umuco atari ukutajyana n’igihe cyangwa ubuturage; ko ahubwo ari ukurinda umuco Nyarwanda.
Ati “Twe tubyina nitwe tuzi agaciro kabyo kandi bagakwiye kubimenya, bakamenya akamaro k’umuco Nyarwanda.”
Yashimiye (MoYA) kuba batekereza kuzana amarushanwa arimo n’ibihembo by’amafaranga kuko bituma baguka.
Nigirimana Emmanuel Sentore uri mu batoza b’Itorero Indangamuco yatangaje ko bishimiye kuba batsinze irushanwa kuko ari yo ntega baba baharanira.
Ati “Ni ibyishimo byinshi. Imvune tuba twagize ni byo tuba duharanira.”
Uyu mutoza mu by’umuco avuga ko amarushanwa Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi ishyiraho ari ibintu bituma bumva ko batibagiranye.
Ati “Turashimira Minisiteri yongeye kutwibuka, bakomeza guha agaciro umuco w’abanyarwanda.”
Asobanura kandi ko ubu imikorere yahindutse kuko basigaye babona akazi bikabafasha mu myigire yabo.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Ngabo Brave, yavuze ko impamvu y’aya marushanwa abaye ku nshuro ya kabiri, ari ugukundisha urubyiruko umuco gakondo binyuze mu mbyino.
Ati “Umuntu yahera mu ishuri akaba yakwisanga no mu Rukerereza [Itorero rw’Igihugu]. Ni iyo mpamvu rero yo kugira ngo tubibakundishe, tubibashishikarize, ariko na none bumve ko babikunda bikabatunga.”
Akomeze agira ati “Ni iby’ingenzi rero kugira ngo uko ubona Intore zashyizwe mu murage w’Isi n’abato bakomerezeho.”
Ngabo yavuze ko ubu bari gushishikariza abiga mu mashuri makuru na kaminuza kumva ko kwitabira ibikorwa by’umuco atari ibintu biciriritse, ko ahubwo birimo n’ibihembo.
Ati “Ubuhanzi bumaze kuzamuka. Mu muco na ho hakenewe ubukangurambaga ngo urubyiruko rwumve ko harimo amikoro.”

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yanditse kuri X ko bifuza ko amarushanwa aba urubuga, ngo amatorero manini aze kuhareba impano.
Yanditse ati “Twifuza ko amatorero manini nk’Inganzo Ngari, Inyamibwa, Ishyaka ry’Intore, n’abandi, baza kureba impano muri aya marushanwa, ibi bigatanga imirimo ku bafite impano mu kwiyerekana muri gakondo.”
Aya marushanwa azakomereza mu zindi ntara n’Umujyi wa Kigali. Amatorero 10 ya mbere mu Gihugu azahatanira igihembo gikuru cy’amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshanu (5,000,000 FRW).
Soma n’iyi nkuru: https://www.kaminuzastar.com/2025/01/18/muri-ur-huye-hatangirijwe-amarushanwa-yimbyino-gakondo/
Mu Ntara y’Amajyaruguru azaba tariki ya 25 Mutarama 2025, abere muri IPRC Musanze. Mu Ntara y’Iburasirazuba azabera muri UR Nyagatare, tariki ya 8 Gashyantare 2025.
Azakomereza mu Ntara y’Iburengerazuba muri IPRC Karongi, tariki ya 15 Gashyantare 2025. Mu Mujyi wa Kigali ho, azabera muri UR Nyarugenge tariki ya 22 Gashyantare 2025. Ni mu gihe irushanwa rizasozwa tariki ya 15 Werurwe 2025 mu Mujyi wa Kigali.
MUGIRANEZA THIERRY/THE KAMINUZA STAR


