Polisi y’Igihugu ikorera mu Karere ka Nyamagabe yataye muri yombi abantu 15 bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye bibangamira umutekano n’ituze rya rubanda, birimo ubujura, gukoresha ibiyobyabwenge, gucuruza magendu n’ibindi.
Yabafashe mu gikorwa yakoze cyo kubashakisha mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 31 Ukuboza 2024 mu Mirenge ya Tare na Kitabi, ku bufatanye n’izindi nzego.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yavuze ko bakoze icyo gikorwa, bashingiye ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati “Twakoze igikorwa cyo gushaka no gufata abantu bahungabanya umutekano ku buryo butandukanye, aho twafashe abakekwaho ibyaha binyuranye.”
Mu bafashwe harimo umugore w’imyaka 47, wafatanwe inzoga itujuje ubuziranenge (Igikwangari) ingana na litiro 806.
Ati “Uyu mugore yakoreshaga amacupa y’inzoga zemewe akayasubizamo inzoga zitujuje ubuziranenge, yafatanwe n’ibikoresho yifashishaga mu gukora iyo nzoga.”

Mu bandi yafashe harimo umugabo w’imyaka 27, wafatanwe amabaro ane y’imyenda ya magendu ya caguwa, ndetse n’abantu 13 bakekwaho ubujura no gukoresha ibiyobyabwenge.

SP Habiyaremye yavuze ko abafashwe bajyanywe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Tare kugira ngo hakomeze iperereza.
Yasabye abantu kwirinda ibyaha, abibutsa ko Polisi y’Igihugu itazihanganira abagizi ba nabi aho bava bakagera.
Yashimiye abaturage ku bw’ubufatanye bakomeje kugaragaza mu gukumira ibyaha no kubitahura, abasaba gukomeza gutanga amakuru by’umwihariko ku kintu cyose gishobora guhungabanya umutekano kugira ngo gikumirwe hakiri kare kitaraba.
THE KAMINUZA STAR


