Gisagara: Abaturage barasaba kugurirwa ibicanwa bitangiza ibidukikije

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gisagara bavuga ko badafite amikoro yo kugura ibicanwa bitangiza ikirere, bagasaba leta kubibagurira mu rwego rwo kurengera ibidukikije no kugera ku iterambere rirambye.

Ni mu gihe u Rwanda rwihaye intego yo kuba rwagabanyije ikoreshwa ry’inkwi, amakara n’ibindi bicanwa bikomoka ku bimera nka bimwe mu byangiza ibidukikije bikanatanga umwuka uhumanya ikirere, mbere ya 2030.

Abaganiriye na The Kaminuza Star bavuga ko nta bushobozi babona bwo kwigondera gaz ndetse n’ibindi bicanwa bitangiza ikirere.

Umwe yagize ati “Ubu se amafaranga yo kugura gaz nayakura hehe? Nyine nk’uko twavukiye muri iki gihugu ducana inkwi, twumva ari byo bitworoheye. Naho gaz twumva ari urundi rwego, twe ntitwabasha kurushyikira keretse leta iduteye inkunga ikaziduhera ubuntu.”

Muhawenimana Godereva we avuga ko gucana inkwi no gutema amashyamba nta ngaruka abona bigira.

Ati “Imvura ibura mu gihe cyayo ntabwo ari ukubera gucana inkwi cyangwa gutema amashyamba. Ese ko twahoze tubitema kandi tugacana, na ya mvura ikagwa?”

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA), Julliette Kabera, avuga ko leta ikomeje gushyiramo nkungarire ku bicanwa bitangiza ikirere kugira ngo abaturage babashe kubigura.

Yagize ati “Kugeza ubu hari bake babasha kugira ubwo bushobozi bwo kubikoresha, akaba ari na yo mpamvu leta ishyiraho nkunganire kugira ngo n’ibihari tubashe kubigura bitaduhenze cyane.”

Akomeza agira ati “Abatarabasha kubigura na bo turi mu rugendo rwo kugira ngo leta ikomeze iborohereze, ariko uko na bo imyumvire izamuka, ubushobozi bukiyongera, na bo bava ku rwego rumwe bakajya ku rundi. Abatekaga ku mashyiga atatu ya kera ubu bari kuri rondereza. Ubutaha ni ukuzava kuri rondereza tujya ku bindi bigezweho. ”

Ibyavuye mu ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryo mu 2022 bigaragaza ko mu Rwanda hose Abanyarwanda bacana inkwi ari 76%, umubare munini ukiganza mu bice by’icyaro aho 93% by’ingo zaho zicana inkwi, naho mu bice by’imijyi ingo zingana na 50% zicana amakara, izingana na 34% zicana inkwi, mu gihe 13% bonyine ari bo bacana gaz.

U Rwanda rwihaye intego ko kugeza mu 2030 ruzaba rwagabanyije imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere ku gipimo cya 38% nk’uko bigaragara muri Gahunda y’Igihugu yo kugabanya Imyuka ihumanye yoherezwa mu Kirere (Nationally Determined Contributions, NDC).

BYIRINGIRO ARSENE/THEKAMINUZASTAR