Huye: JADF yiyemeje gutanga 18% k’ingengo y’imari y’akarere

Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere (JADF) ryiyemeje guha Akarere ka Huye asaga miliyari 6 Frw zingana na 18% k’ingengo y’imari yako, mu gushyigikira iterambere bishingiye kuri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere, mu cyiciro cyayo cya kabiri (NST 2).

Iki cyemezo JADF yagifatiye mu nteko rusange yayihurije hamwe n’ubuyobozi bw’akarere, barebera hamwe ibyagezweho mu mwaka wa 2024 ndetse n’ibiteganyijwe mu mwaka utaha.

Umuyobozi wa JADF mu Karere ka Huye, Ugirumurera Cyprien, avuga ko mu mwaka wa 2025 bafite intego zo gukomeza kwihutisha iterambere ry’akarere, ari na byo byatumye biyemeza gutanga 18% by’ingengo y’imari.

Ati “Miliyari 6 Frw zatanzwe ni impuzandengo. Turizeza abaturage ndetse n’akarere, ko tuzafatanya muri gahunda zose kuko no kugaruka kubwira abaturage ibyo twabakoreye tujyanamo, ndetse kandi n’aho tubona hakenewe gushyirwamo imbaraga nyinshi na ho tujyanamo.”

Ugirumurera kandi yavuze ko ku bufatanye n’akarere bafite intego y’uko kaguma ku mwanya wa mbere mu miyoborere, ndetse ko bifuza ko mu myaka itanu bazaba bafite umuturage uteye imbere.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yashimiye aba bafatanyabikorwa ku bw’uruhare bagize mu kwihutisha iterambere ry’abatuye Akarere ka Huye muri uyu mwaka, haba mu bukungu, imibereho myiza ndetse n’imiyoborere.

Yagize ati “Aba bafatanyabikorwa bafite uruhare rukomeye. Navuga nk’ibikorwa tumaze kugeraho, aho ubu dufite imirenge ine yamaze kugeramo amazi mu midugudu yose. Hari kandi n’ibikorwa by’abikorera, byose bigamije iterambere ry’abaturage.”

Bamwe mu batuye Huye baganiriye na The Kaminuza Star bavuga bishimira ibyagezweho mu 2024, ariko bagasaba ko mu bihe biri imbere hakongerwa imbaraga mu gufasha urubyiruko.

Ati “Turashima byinshi kuko urebye mu karere, bigaragara ko hari ubufatanye kandi bakoze ibikorwa bifatika, ku buryo ubu akazi kaboneka bworoshye. Twifuza ko hakiyongera imishinga iteza imbera urubyiruko ndetse tukihaza mu biribwa.”

Sebutege avuga ko nk’uko igihugu gifite gahunda yo gufasha urubyiruko kwihangira imirimo, na bo nk’akarere buri mwaka bafasha urubyiruko kwihangira imirimo.

Yongeyeho ko banungutse undi mufatanyabikorwa wa DUHAMIC ADRI ugiye guha urubyiruko rusaga 8000 imirimo ijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi.

Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere rigizwe n’abanyamadini, abo mu rugaga rw’abikorera, imiryango mpuzamahanga n’iyo mu gihugu n’ubuyobozi bw’akarere, aho bose baba bafatanyiriza hamwe mu iterambere ry’akarere n’igihugu muri rusange.

Mu nshingano JADF ifite harimo kugira uruhare mu igenamigambi, mu ikurikiranabikorwa, ikazagira n’uruhare mu igenzurabikorwa ku buryo byose bisenyera umugozi umwe mu kwihutisha iterambere.

Ingengo y’imari y’Akarere ka Huye mu mwaka wa 2024/25 ni miliyari zirenga 33.

MBONIMPA NEPOMUSCENE/THEKAMINUZASTAR