Abaturage bo mu Karere ka Huye bahahira ibiribwa mu isoko rya Cyarwa, bavuga ko bagowe n’ibiciro biri hejuru kandi kubona amafaranga na byo bitaborohoye.
Aba baturage bavuga ko batumva neza impamvu ibiciro by’ibiribwa bikomeje kuzamuka kandi umusaruro w’ubuhinzi wiyongera.
Uwimana Marie agira ati “Sinsobanukirwa impamvu umusaruro w’ibihingwa wiyongera ariko ugasanga ibiciro birushaho kuzamuka. Dukomeza kugorwa no kubona ibyo kurya kandi amafaranga aho kuyakura ari ntaho.”
Muhirwa Aloys na we yunga mu rya Uwimana, agira ati “Ibiciro biriho biratubangamiye kuko biri hejuru. Nko ku birayi, ubu ikiro kiri kugura 550 Frw. Rwose bibaye byiza hagira igikorwa.”
Ku ruhande rw’abacuruzi, na bo bahamya ko ibiciro biri hejuru, ariko ko na bo nta kundi babigenza.
Uwera Jean ucururiza mu isoko rya Cyarwa agira ati “Ibiciro biri hejuru ariko tugurisha uko twaranguye, n’ubwo abaguzi babyinubira.”
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yizeza abaturage ko iki kibazo kizagenda ryoroha kuko hari ingamba zafashwe.
Ati “Ubu aho igihugu gihagaze mu izamuka ry’ibiciro ntabwo ari habi, kandi hari icyizere ko ibiciro ku biribwa bizakomeza kumanuka kuko twafashe ingamba cyane cyane mu buhinzi.”
Minisitiri Ngirente akomeza avuga ko hari n’umushinga uri gutegurwa kugira ngo uzajye ufasha abahinzi kubona amazi, mu gihe imvura yabuze.
Ati “Hari n’umushinga munini uri gutegurwa witwa CDAT Project, kuko ntituzakomeza gukora ubuhinzi bugendera ku mvura gusa. Uyu mushinga uzamara imyaka itanu kandi twizera ko uzatanga impinduka zigaragara.”
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) giherutse gutangaza ko ibiciro ku masoko mu Ugushyingo 2024 byazamutse ku kigero cya 5% ugeraranyije n’uko byari bimeze mu Ugushyingo 2023. Ni mu gihe mu Ukwakira 2024 byari byazamutse kuri 3.8%.
Ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 2.1%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gas n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 4.4%, mu gihe iby’ibijyanye n’ubwikorezi byo byiyongereyeho 15.6%.
MBONIMPA NEPOMUSCENE/THEKAMINUZASTAR


