UR- Huye: Abanyeshuri basaba ubuyobozi kugenzura resitora zibatekera hanze

Zimwe muri resitora zigaburira abanyeshuri zivugwaho gutanga amafunguro yanduye

Abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda (UR), Ishami rya Huye, barasaba ubuyobozi bwabo gukurikirana ubuziranenge bw’ibyo barya muri resitora zo hanze yayo, kuko bafite impungenge ko bashobora kuhandurira indwara zikomoka ku mwanda.

Abaganiriye na The Kaminuza Star bahuriza ku kuba bategurirwa ibiryo mu buryo butanoze, aho bafite impungenge ku buzima bwabo, zirimo kurwara indwara zo mu nda nk’ igifu, amara, ndetse n’izindi ahanini ziterwa n’umwanda.

Basaba ubuyobozi bwa UR Huye gukurikirana iki kibazo kugira ngo gishakirwe umuti hakiri kare.

Uwera Bernadethe agira ati “Turasaba ubuyobozi bw’ishuri ko bwadufasha bukajya budusabira inzego zibishinzwe zikagenzura buri hamwe nibura umunyeshuri yagerageza gufatira ifunguro, kuko hari n’aho usanga bategura ayuzuyemo umwanda bitewe n’uko abenshi birebera amafaranga gusa.”

Umwe mu bacuruzi bategura aya mafunguro, utashatse ko amazina ye avugwa, yemera ko icyo kibazo gihari koko, ariko ko bagiye kureba uko byakorwa.

Ati “Natwe ubwacu turabibona koko hari ikibazo gikomeye. Turi kugerageza gushaka ibikoresho bishya bisimbura ibyakoreshwaga kuko bisa nk’aho bishaje kandi byatakaje ubuziranenge, ariko by’umwihariko tukareba ku isuku mu gihe cyo gutegura amafunguro.”

Undi mucuruzi we agira ati “Akenshi biterwa n’umubare w’abanyeshuri twakiriye, kuko hari igihe bose bagerera rimwe mu buriro bityo bikaba byatera akavuyo ndetse hakabaho no gukoresha ibikoresho bigifite amazi, akenshi ashobora gutera indwara nyinshi.”

Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’Abanyeshuri muri UR Huye, Nyirahabimana Theressie, avuga ko iki kibazo bagiye kugikurikirana.

Ati “Murakoze ku bw’amakuru muduhaye. Nk’ubuyobozi ntitwari tuzi iki kibazo ariko ubwo kimenyekanye tugiye kugikurikirana ndetse tunareba icyakorwa ngo gikemuke, harimo nko gufatanya n’inzego zibishinzwe, hakorwe isuzuma ku mitegurire y’amafunguro ndetse na serivisi aba banyeshuri bahabwa, ku buryo bibarinda indwara za hato na hato.”

Si ubwa mbere ikibazo cy’abanyeshuri barya ibiryo banduye kivugwa, kuko muri Nzeri 2021abanyeshuri ba UR Huye bagera kuri 27 bagize ikibazo bitewe n’amafunguro bariye muri resitora yo hanze ya kaminuza, biba ngombwa ko bamwe bajyanwa mu bitaro bya Kabutare n’ibya CHUB, abandi bahabwa ubufasha bw’ibanze mu ivuriro ryayo.

Imibare igaragaza ko abanyeshuri bangana na 20% ari bo biga bacumbikirwa muri koleji zose za Kaminuza y’u Rwanda. Muri bo 14% bafata amafunguro mu buryo bwo kuyagura mu nzu z’uburiro zitandukanye hirya no hino mu gihugu bitewe n’aho babarizwa, naho 80% bo bakaba bicumbikira.

KASINGWIRE STEVEN/THEKAMINUZASTAR